Sudan: Minisitiri w’Intebe yatawe muri yombi n’ingabo z’igihugu

Minisitiri w’Intebe wa Sudani, Abdallah Hamdok, yatawe muri yombi n’Ingabo z’iki gihugu zimufungira iwe mu rugo.

Amakuru avuga ko uretse Hamdok uri mu maboko y’igisirikare hari n’abandi bayobozi bakuru b’iki gihugu na bo batawe muri yombi.

Televisiyo y’Abarabu ya Al-Hadath TV itangaza ko abasirikare basanze Minisitiri w’Intebe, Hamdok iwe mu rugo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ukwakira 2021, bahita bamufungirayo.

Bivugwa ko abandi bayobozi batawe muri yombi barimo Minisitiri w’Inganda, Ibrahim al-Sheikh, uw’Itumanaho, Hamza Baloul ndetse n’Umujyanama wa Minisitiri w’Intebe mu bijyanye n’itangazamakuru, Faisal Mohammed Saleh.

Umuvugizi w’Akanama kayoboye Sudani muri iki gihe, Mohammed al-Fiky Suliman ndetse na Guverineri w’Umujyi wa Khartoum, Ayman Khalid nabo bari bamaze igihe gito batawe muri yombi.

Bamwe mu bo mu miryango y’abatawe muri yombi bemereye AlJazeera dukesha iyi nkuru koko ko igisirikare cyabafunze.

Kuva mu kwezi gushize ubwo haburizwagamo ihirikwa ry’ubutegetsi, Sudani iri mu bihe by’imvururu hagati y’abasirikare n’abasivile bapfa isaranganya ry’ubutegetsi nyuma y’ihirikwa rya Omar al-Bashir wayoboraga iki gihugu.

Bashir yahiritswe ku butegetsi mu 2019, nyuma y’imyigaragambyo imwamagana yari imaze gufata indi ntera muri iki gihugu.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

https://youtu.be/XBfVYIw3c6k

https://youtu.be/Z_kyu7POWBM

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *