Amafoto ya Madamu Jeannette Kagame ari gukina umupira w’amaguru mu buryo budasanzwe ari gutigisa imbuga.

Uyu munsi tariki 16 Ukuboza 2023 nibwo Madamu Jeannette Kagame umugore wa Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yishimanye n’abana bato mu birori byo gusoza umwaka wa 2023 aho yacishijemo agakina umupira w’amaguru. 

Ni ibintu byemeje benshi barimo n’umunyamakuru Lorenzo Christian wagize ati:”Our First Lady azi umupira mwinshi cyane”. 

Amafoto ya Madamu Jeannette Kagame ari gukina umupira w’amaguru: 

Mu yandi makuru agezweho, Madamu Jeannette yatanze ubutumwa bushishikariza urubyiruko kwirinda kunywa inzoga zikabije aho yagaragaje ko urubyiruko rukwiye kwitekerezaho rugasuzuma niba koko kunywa inzoga nyinshi ari bwo busirimu. 

Ni ubutumwa yatanze kuru uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ukuboza abuha abagize Ihuriro ry’urubyiruko barenga 1000 n’abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye ibiganiro ku bukanguramba bwo kugabanya inzoga (Tunywe Less) bwateguwe na Imbuto Foundation. 

Madamu Jeannette Kagame Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation mu ijambo rye yabajije uru rubyiruko niba kunywa inzoga koko ari bwo busirimu  

Ati: “Ese umuntu atanyoye inzoga ntiyaba umusirimu cyangwa Cool nkuko mu byita mu muvugo yanyu”. 

Madamu Jeannette Kagame kandi yanabajije inzobere mu buvuzi bari bitabiriye ibi biganiro niba koko hakenewe inzoga mu buzima bw’umugore kugira abashake konsa umwana neza. 

Ati: “Ese koko umugore wabyaye akeneye kunywa inzoga kugira  ngo abone amashereka ahagije? Ese koko inzoga imara ishavu cyangwa se iryigizayo rikongera rikagaruka? 

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kubuza kunywa inzoga nyinshi  urubyiruko ndetse n’abakuze atari ukubagendaho nk’uko abenshi mu rubyiruko babyita mu gihe ababyeyi babo babakebuye, ahubwo ari uko Leta y’u Rwanda ibakunda kandi ibifuriza ineza. 

Yabasabye kujya bakosorana mu gihe babonye mugenzi wabo yatannye ndetse anavuga y’uko Leta ikomeje gushyigikira ibyiza bikorwa n’urubyiruko. 

Ati: “Bana bacu ntitwirengagiza ibyiza mukora kandi mukorera u Rwanda rwacu kandi hari n’ahandi heza cyane mwarugeza. Nizere rero ko mugiye kugira icyo muhindura… uru Rwanda rwiza mubona rwubatswe n’imbaraga z’abato nkamwe”. 

Inzobere mu buvuzi Mudahogora Chantal avuga ko abantu bakwiye kwirinda inzoga by’umwihariko abagore bonsa, kuko usibye kugira ingaruka ku mugore zigera no ku bana. 

Ati: “Ubushakashatsi bugaragaza ko umugore wanyoye inzoga yonsa bihungabanya ukonka k’umwana nibura hagati ya 20 na 23% bivuze ko amashereka umwana yonkaga agabanyukaho  hagati ya 20 na 23%.” 

Yakomeje agira ati: “N’iyo uwo mwana amaze konka amara igihe kinini arira ndetse atanasinzira neza kubera ya mashereka yonse. Rero inzoga nta mumaro wayo cyane cyane ku mubyeyi wonsa”. 

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Butera Yvan yagaragaje ko inzoga mu Rwanda ari ikibazo cy’ingutu cyugarije Abanyarwanda aho benshi bicwa n’indwara zizikomokaho. 

Ati: “Iyo urebye mu myaka 10 ishize, icya mbere kirimo kwica abantu harimo indwara z’umutima, n’indwara zituruka ku bibazo biterwa n’inzoga, inzoga zitera umuvuduko w’amaraso ugasanga umuntu umutima ntabwo ugitera neza, ibintu bya mbere bitera icyo kintu inzoga zirimo.” 

Inzoga zangiza impindura ugasanga isukari yo mu mubiri izamuka ,umuntu akibaza ko atajyaga anywa amasukari kandi ari inzoga zabiteye.” 

Uwo muyobozi kandi yanagaragaje ko inzoga zangiza imitekerereze y’umuntu ndetse zikangiza ubuzima icyarimwe. 

Anashimangira ko nta nzoga n’imwe itagira ingaruka mbi ku mubiri, kuko iyo inzoga zigeze mu mubiri zangiza uturemango twawo  bityo ko umuntu yahitamo kuzireka cyangwa agasoma gake gashoboka ariko  uwabishobora akazireka burundu. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *