Hasohotse andi mafoto agaragaza uko The Ben yasebejwe n’umugore we Pamella mu bukwe bwabo. Video

Nyuma y’ubukwe bwa The Ben na Pamella na Pamella videwo igaragaza The Ben asa nkuwongorera Pamella, ikomeje kurikoroza nyuma yuko abantu benshi batekereje ko The Ben yashatse gusoma Pamella ariko akitaza. 

Aya mashusho agaragaza The Ben ahoberana na Pamella, gusa The Ben agashaka guhita amusoma ariko Pamella agahindukira nk’utabonye ibyo The Ben ashaka, gusa The Ben yahise asa nk’umwongorera. 

Reba Videwo unyuze hano. 

Umuhanzi Nyarwanda Mugisha Benjamin wamamaye mu muziki nka The Ben, ku wa gatanu tariki 15 Ukuboza, yasabye anakwa Uwicyeza Pamella mu birori byabereye mu ihema riri ku Intare Conference Arena, i Rusororo mu Karere ka Gasabo. 

Ni ubukwe bwari butegerejwe na banshi dore ko hari hashize imyaka ibiri The Ben yari yambitse impeta Uwicyeza Pamella, ubwo bombi bari mu Birwa bya Maldives, mu birori byabaye mu Ukwakira 2021. 

The Ben na Pamella kandi basezeranye kubana nk’umugore n’umugabo imbere y’amategeko, mu muhango wabaye ku ya 31 Kanama 2021 mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo. 

Mu Ukwakira 2023 nibwo The Ben yaciye amarenga y’igihe azakorera ubukwe na Pamella, nyuma yaho yagiye ku mbuga ze nkoranyambaga maze ashyiraho amashusho ari kumwe n’umugore we Miss Pamella, maze ayakurikiza imibare 12/23, abikora mu buryo atashatse ko abantu bavumbura icyo yashakaga gusobanura. 

Gusa ubwo yari umutumirwa mu makuru yo ku wa Gatandatu kuri Radio Rwanda, nibwo yaje gutangaza ko ariyo tariki we na Pamella bemerejeho kurushinga, agira ati: “Nari nzi ko mbivuze mu marenga ariko itariki ya 23 y’ukwa 12 ni wo munsi ngewe n’umutambukanyi twahisemo ko twaha ibirori ababyeyi n’Abanyarwanda.” 

The Ben na Pamella bahuriye i Nairobi mu Ugushyingo 2019. 

Umunsi w’Ibirori nyirizina wari utegerejwe na benshi wageze 

Mu birori binogeye ijisho byabereye kuri Jalia Garden, nibwo abavandimwe, inshuti ku mpande zombi bateranye ngo bashyigikire The Ben na Pamella aho batangiye urugendo rwo gushyiraho ikimenyetso cya burundu ku rukundo rwabo ndetse no kuzarusigasira ubuziraherezo. 

Ni ubukwe bwitabiriwe na bamwe mu byamamare mu ngeri zitandukanye mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda, byumwihariko inshuti z’akadasohoka za The Ben. 

Aba barimo umunyamakuru David Bayingana, Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Umuco muri Minisiteri y’Urubyiruko, Aimable Twahirwa, Sadate Munyakazi wabaye Perezida wa Rayon Sports, Nduwimana Jean Paul nyiri Country Record n’abahanzi nka Israel Mbonyi, Uncle Austin ndetse na Alexis Muyoboke n’abandi batandukanye. 

Umunyarwandakazi, akaba umubyinnyi Mpuzamahanga, Sherrie Silver nawe ari mu bitabiriye ubukwe dore ko yagiye yagiye amwifashisha mu ndirimbo zinyuranye. ndetse na Miss Mwiseneza Josiane wegukanye ikamba rya Nyampinga ukunzwe cyane “Miss Popularity 2019”. 

The Ben kandi yaherekejwe muri uyu muhango wo gusaba no gukwa n’abahanzi bagenzi be barimo Umuraperi Muhire William uzwi nka K8 Kavuyo, Andy Bumuntu ndetse na Christopher Muneza. 

Nduwimana Jean Paul wamamaye nka Noopja yavuze ko nk’inshuti ya hafi ya The Ben,ndetse akaba ari mu bari bamaze iminsi bafasha uyu muhanzi mu myiteguro y’ubukwe bwe yagaragaje ko yishimiye ko umugambi w’imana usohoye k’umuvandimwe we. 

Ati: “Ni ibyishimo, ni umugambi w’Imana, birasohoye, birumvikana.” 

Yavuze kandi ko The Ben, atigeze agira ibibazo bya stress mu gutegura ubukwe bwe kubera ko ari ibintu bitegurwa umuntu abaikunze ndetse ko Uyu muhanzi anafite abantu bamuba hafi. 

Sadate Munyakazi wabaye Perezida wa Rayon Sports nawe watashye ubu bukwe yavuze ko yishimiye cyane kuba The Ben yakoze ibyo bari bamaze igihe bategereje. 

Yagize ati: “Umuhungu yabikoze tugomba kuza tukabana nawe, kandi biradushimishije cyane.” 

Yabasabye ko mu rugo rwabo bagomba kubana neza mu rukundo boroherana, bakubaka ibyiza byose bishoboka kugirango urugo rwabo ruzagende neza. 

Itorero Ibihame by’Imana niryo ryasusurukije ibirori byo gusaba no gukwa mu bukwe bwa The Ben na Pamella. 

Uyu uhango ubaye mugihe The Ben yahishuye ko guhera mu ijoro ry’itariki 08 Ukuboza 2023, ari bwo yatangiye amasengesho yihariye yo kwiyiriza asengera ubukwe bwe. 

Biteganyijwe ko nyuma y’uyu muhango, kuri uyu wa gatandatu The Ben azahita ashyira hanze indirimbo nshya irimo amagambo y’imitoma yahimbiye umugore we Pamella, ndetse akazanagaragara mu mashusho yayo. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *