Umuhanzi The Ben nyuma yo gukora ubukwe na Pamella yahise ahishura umwenda afite adashobora kwishyura

The Ben uherutse gusaba no gukwa Uwicyeza Pamella,Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda mu makuru ya saa 19:00pm kuwa gatandatu tariki 16 Ukuboza 2023, Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben mu muziki yavuze ko arimo ideni rikomeye afitiye umugore we Uwicyeza Pamella ndetse ashobora no kutazaryishura niho yavuze ko amurimo ideni ryo k’umurinda 

The Ben yagize ati: “Pamella n’umukobwa wihariye, nkunda gutinda ku mutima we cyane afite umutima udasanzwe bituma numva nsabwa kuwurimda, uko kuwurinda niwo mwenda numva azahora ubaho nshobora no kutazawishyura, nukuvuga ngo ndashaka kurinda umutima igihe kiteka rwose”. 

Binyuze mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda The Ben yeruye avuga ko yishimisha kuba inshuti magara n’umuntu bikarangira mubaye umwe, aho yarashatse kuvuga ko byamushimishije kuba inshuti magara na Pamella bikarangira bakundanye ndetse bakaba bagiye kubana akaramata. 

Yakomeje kandi ashima Mama wa Pamella nabo mu muryango we kubwo kubakira neza mu gihe bari mu muhango wo gusaba no gukwa The Ben kandi yakomoje k’umwana waririmbye ibihozo bigatuma ababyeyi ba Pamella bagaragaza amarangamutima ndetse anashimira by’umwihariko abitabiriye ubukwe bwabo. 

The Ben kandi yabajijwe niba na Pamella agiye kwerekeza mu muziki bitewe nuko umugore we yamufashije mu ndirimbo ye nshya yise “Ni forever” abihakana yivuye inyuma icyakora cyo avuga ko Pamella amutera umuhate ukomeye cyane ndetse ko ajya amusaba gukora indirimbo kugirango abantu batazagirango niwe wamubujije gukora. 

Uyu muhanzi utajya asiba kugaragaza ko akunda umugore we Uwicyeza Pamella ndetse yamwimariyemo yasoje ikiganiro yagiranaga na Radiyo y’igihugu ashimangira ko akunda Pamella agira ati: “Ni forever”. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *