Nyuma y’ubukwe bwa The Ben abatari bake bakomeje kugenda bavuga amagambo atandukanye, ndetse benshi bagiye bamwifuriza amahirwe masa mu mubano we na Pamella.
Gusa nubwo benshi bakomeje kumwifuriza amahirwe n’imigisha, hari abatangiye kumutera iminsi.
Umwe mu bakoresha urubuga rwa X rwahoze ari Twitter, yasangije imwe mu mafoto yafashwe mu bukwe bwa The Ben, arangije agira ati “Nubwo The Ben ashatse umugore mwiza ariko ntiruzamara kabiri.”
Gusa nubwo yavuze gutya nta muntu wigize umenya icyabimuteye . Gusa nanone bamwe mu batanze ibitekerezo bashingiye ku ko The Ben arusha imyaka myinshi Pamella.
Gusa benshi ntibabikozwa ahubwo bavuga ko uyu musore yabaswe n’ishyari akaba aricyo cyabimuvugishije.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.