Nyuma y’ubukwe bwo gusaba no gukwa, Meddy yifurije ishya n’ihirwe The Ben n’umugore we Pamella.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati ” Imana ikomeze kubana namwe, Kristo abe ari we fatizo rw’imibereho y’urukundo rwanyu. mwembi mukundwa na benshi kandi muzabera benshi urugero muri ibi bihe. Kandi uru rukundo rwanyu ni ubuziraherezo ! Ibyo ntimuzabyibagirwe!.”
Uyu muhango wo gusaba no gukwa ni umuhango wari witezweho ko Meddy azawitabira ariko ntiyahaboneka kubera impamvu zitamenyekanye.
Gusa Meddy ategerejwe ho ko azitabira ubukwe bwo gusezerana imbere y’Imana buzaba ku wa 23 Ukuboza 2023.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.