Byitabiriwe n’inkumi z’uburanga gusa! Uwase Muyango yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi. Amafoto

Uwase Muyango Claudine witegura ubukwe bwe na Kimenyi Yves, yakorewe ibirori bisezera ubukumi bizwi nka Bridal Shower. 

Ni ibirori byabaye ku mugoroba wa tariki 16 Ukuboza 2023, yahuriyemo n’abakobwa n’abagore b’inshuti ze barimo DJ Brianne , Ingabire Habibah n’abandi . 

Muri ibi birori Muyango Claudine yasomye ubutumwa yandikiwe na Kimenyi Yves agira ati “Warakoze cyane mukundwa ku myaka yose ishize, uri umugore mwiza ntigeze ndota ko nzagira, simbasha kwihanganira uriya umunsi ukomeye , Ndagukunda, umunsi mwiza.” 

Ubukwe bwe na Kimenyi buteganyijwe mu ntangiriro z’umwaka utaha, tariki 06 Mutarama 2024. 

Bagiye gukora ubukwe nyuma y’imyaka itatu Kimenyi yambitse Muyango impeta ya Fiançailles. Bamaranye imyaka itanu mu buryohe bw’urukundo bafitanye umwana w’umuhungu bibarutse muri Kanama 2021. 

Inkuru y’urukundo rw’aba bombi yagiye kugarukwaho cyane muri Kanama 2019, ubwo bahuriraga mu birori by’ isabukuru y’amavuko by’umukobwa w’inshuti yabo bombi. 

Uwase Muyango Claudine ukorera Isibo TV yamamaye nyuma yo kwegukana ikamba rya Nyampinga uzi kwifotoza kurusha abandi muri 2019 (Miss Photogenic 2019) . Ni umwe mu bagore bagezweho mu Rwanda mu bijyanye no kuyobora ibirori bibera mu tubari n’utubyiniro dutandukanye muri Kigali. 

Azafatanya na Tidjala Kabendera kuba ‘Hostess’ mu birori bitegerejwemo Zari ku wa 29 Ukuboza 2023 muri The Wave Lounge. 

Kimenyi Yves yamamaye mu mupira w’amaguru aho yakiniye amakipe atandukanye yo mu Rwanda arimo APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports no mu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *