Amagambo ya Miss Mutesi Jolly asubiza ubutumire bw’isabukuru ya Lt Gen Muhoozi kainerugaba yaciye igikuba

Mutesi Jolly wabaye nyampinga w’u Rwanda mu 2016 ari kugarukwaho cyane ku rubuga rwa Twitter nyuma yaho atumiwe mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 48 y’umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari n’umuhungu wa Perezida Museveni.

Mutesi yatangaje ko ashobora kutazaboneka muri ibi birori biteganyijwe ku wa 23 Mata 2022, bizanaririmbamo abarimo Intore Massamba ndetse bikitabirwa n’abandi bakomeye bakomoka mu Rwanda, Uganda n’ahandi.

Lt Gen Muhoozi ni we watumiye Miss Jolly abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter.

Mu butumwa yashyizeho ku wa 18 Mata, icyo gihe Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yanditse agira ati: “Jolly Mutesi wabaye nyampinga w’u Rwanda, inshuti yanjye ya kera izaba ihari mu birori byo kwizihiza isabukuru yanjye. Tuzagira ibihe bidasanzwe”.

Mu butumwa Jolly yamusubije bwavugishije benshi yanditse agaragaza ko n’ubwo yatumiwe muri iyi sabukuru, ashobora kutazaboneka ku bw’impamvu atatangaje.

Ati: “Ndagushimiye musaza wanjye, ndamutse ntabonetse kuri iyi nshuro, nzabikora ubutaha. Ndakwifuriza imyaka myinshi yo kuramba. Isabukuru nziza”.

Nyuma y’ubu butumwa abantu benshi batangiye kuvuga byinshi kuri Mutesi bavuga ko yari kwigomwa akajya muri iyi sabukuru, abandi bakavuga ariryo tandukaniro rye n’abandi bakobwa bazwi mu Rwanda.

Abandi benshi babigize urwenya mu gihe bamwe bavugaga ko Jolly asanzwe ari umukobwa wihagazeho ku buryo atapfa kwemera ikintu kitamurimo.

Hari nk’uwanditse ati: “Iri niryo tandukaniro riri hagati ya Jolly na Shaddy Boo”.

Umunyamakuru Eddy Kamoso we yanditse agaragaza ko ibyo Jolly yakoze nta gitangaza kirimo.

Ati: “Nta gitangaza kirimo rata buri muntu agira gahunda aba yarapanze nibakureke umukobwa wacu, nta nka waciye amabere”.

Ibi ahuza n’undi wanditse ko uyu mukobwa yakoze ibyo yumvaga bikwiriye gukorwa. Uretse aba abandi benshi banditse basa nk’abatebya.

Nka Kim Kamasa yanditse ati: “Narinzi ko ari wowe nzabaza uko ikirori cyagenze none ubivuyemo”.

Mutesi Jolly yari amaze iminsi ari Kubica ku mbuga nkoranyambaga cyane Twitter n’ubundi y’amagambo yari yatangaje ku bagabo batesha abakunzi babo umwanya.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *