U Burusiya bwafashe Umujyi wa Kreminna muri Ukraine butanga nyirantarengwa nshya.

Ingabo z’u Burusiya zikomeje kotsa igitutu iza Ukraine ndetse kuri ubu zafashe Umujyi wa Kreminna uri mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy yavuze ko ibitero by’u Burusiya byimukiye mu gice kizwi nka Donbas, mu Burasirazuba bwa Ukraine.

Guverineri wa Kreminna yatangaje ko ingabo za Ukraine zikuye mu Mujyi wa Kreminna nyuma y’ibitero byagabwe n’Abarusiya.

Kreminna yari ituwe n’abaturage basaga 18.000 mbere y’uko u Burusiya butangiza intambara muri Ukraine. Ni wo mujyi wa mbere byemejwe ko wafashwe n’Ingabo za Vladimir Putin kuva zitangije ibitero mu gace ka Donbas.

Guverineri wa Luhansk, Serhiy Gaidai, ku wa Kabiri yavuze ko uyu mujyi uri mu maboko y’Abarusiya.

Ati: “Kreminna iri mu maboko y’Abarusiya. Bamaze kwinjira mu mujyi. Ingabo zacu zagombaga gusubira inyuma. Zagiye mu birindiro bishya ndetse zikomeza guhangana n’Ingabo z’u Burusiya’’.

Aljazeera yanditse ko Guverineri Serhiy Gaidai atigeze atangaza igihe ingabo z’u Burusiya zafatiye Umujyi wa Kreminna, avuga ko watewe impande zose.

Ati: “Biragoye kubara abasivili bapfuye. Imibare dufite igaragaza ko abagera kuri 200 ariko bararenga’’.

U Burusiya bwatangije intambara yeruye kuri Ukraine ku wa 24 Gashyantare 2022 mu cyo bwise ibikorwa bya gisirikare bitagamije guhungabanya abaturage.

Kuri ubu burakataje mu bitero bigamije kwigarurira u Burasirazuba bwa Ukraine.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ukraine we yatangaje ko u Burusiya bushaka kwigarurira ibice bya Donetsk na Luhansk, no gushyiraho inzira y’ubutaka igera ku Gace ka Crimea bwigaruriye.

Igisirikare cyatangaje ko “Intego nyamukuru z’umwanzi ni ugusenya ibirindiro by’ingabo za Ukraine muri Luhansk na Donetsk no kugenzura byuzuye Umujyi wa Mariupol.”

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya, Major General Igor Konashenkov, yavuze ko ibisasu bya missile byangije ibirindiro 13 by’Ingabo za Ukraine mu gihe ibisasu byarashwe n’indege ku bikorwa bya gisirikare birimo n’ububiko bwa missiles.

U Burusiya bwatangaje ko bwarashe missiles mu duce twinshi mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Kharkiv ndetse n’utwa Zaporizhzhia na Dnipro mu Burengerazuba bwa Donbas.

Ifatwa rya Kreminna ryatumye ingabo z’u Burusiya zisatira Umujyi munini wa Kramatorsk.

Kuva mu 2014, u Burusiya bwagaragazaga inyota yo gufata agace ka Donbas. Karamutse gafashwe, ko n’Umujyi wa Mariupol byabufasha gushyiraho inzira y’ubutaka ihuza Uburasirazuba bwa Ukraine n’Agace ka Crimea bwiyometseho mu 2014.

Ingabo z’u Burusiya kandi zikomeje gukaza ibitero muri Ukraine zibanze cyane ku burasirazuba n’amajyepfo, cyane cyane mu mujyi wa Mariupol. Zasabye abasirikare basigaye muri Mariupol kumanika amaboko bitarenze saa saba.

U Burusiya bwatanze nyirantarengwa nshya

U Burusiya bwabahaye kugeza 1100 GMT zo kuri uyu wa Gatatu (saa saba ku isaha y’i Kigali), kugira ngo abasirikare ba Ukraine bose basigaye muri Mariupol bamanike amaboko. Gusa Ukraine yatangaje ko barwana kugeza ku munota wa nyuma.

Meya wungirije w’umujyi wa Mariupol yatangaje ko hari abasivili benshi baheze mu ruganda rw’ibyuma rwa Azovstal hamwe n’abasirikare benshi bari kumwe.

Yabwiye BBC ati: “Ni abasivili babaga mu nzu zo hafi aho zasenywe ndetse n’abakozi bo mu nganda z’ibyuma. Bazi neza ko izo nganda zifite ubwirinzi bw’ibisasu ndetse bamwe bazigamiye ibiribwa n’amazi muri ubwo bwihisho. Ni yo mpamvu bahisemo kuba muri ubwo bwihisho hamwe n’imiryango yabo”.

Uretse ibyo bafitemo imbere, nta bundi butabazi bushobora kubageraho kuko bazengurutswe n’ingabo z’u Burusiya. Igishoboka gusa ni ukumanika amaboko.

Tuba twaratsinze intambara – Zelensky

Mu ijambo yavuze nijoro, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yatangaje ko igihugu cye kiba cyaratsinze intambara iyo kigira intwaro nziza “zijya kumera nk’izirimo gukoreshwa n’u Burusiya”.

Yakomeje ati: “Tuba twaramaze kurangiza iyi ntambara”.

Perezida Zelensky yavuze ko mu biganiro agirana n’abandi bayobozi bo mu Burayi na Amerika, bidakwiye ko “Ukraine igera aho isaba ibyo abafatanyabikorwa bayo bamaranye imyaka myinshi mu bubiko”.

Yavuze ko ibihugu nibibaha intwaro byabemereye, zizarokora ubuzima bw’ibihumbi by’abaturage ba Ukraine.

Amerika yemeye gutanga izindi ntwaro

Nyuma y’inama yabaye kuri uyu wa Kabiri, Leta zunze ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu by’u Burayi byemeye kongera intwaro zirimo guhabwa Ukraine. Ni ikiganiro cyabaye mu ikoranabuhanga, cyamaze iminota 90.

Perezida Joe Biden byitezwe ko aza gutangaza indi nkunga ya gisirikare ingana na miliyoni $800, ingana n’iyo yatangaje mu cyumweru gishize.

Ibitero birakomeje muri Donbas

Inzego z’ubutasi z’u Bwongereza zemeje ko mu majyaruguru ya Ukraine ibitero bizakomeza kuba bike, ariko bigiye kwiyongera cyane mu burasirazuba, mu gice kizwi nka Donbas. Ni ho habarizwa ibice byigumuye kuri Ukraine bya Luhansk na Donetsk.

Ni ibitero kandi ngo bigomba no kugera mu bice byinshi bya Ukraine.

U Bwongereza bukomeza buti: “Ibitero by’u Burusiya ku mijyi itandukanye muri Ukraine bigaragaza ubushake bwo kugerageza gukumira ubufasha burimo kwinjira muri Ukraine no kuba intwaro zagera mu burasirazuba bw’igihugu”.

U Burusiya bwirukanye abadipolomate b’u Burayi

U Burusiya bwatangaje ko bwirukanye abadipolomate 31 bo mu bihugu bitatu byo mu Burayi, nyuma y’ukwirukanwa kw’abadipolomate babwo.

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Burusiya yatangaje ko abadipolomate 15 bo mu Buholandi “batemerewe kuba ku butaka bwabwo”, bakaba bahawe ibyumweru bibiri byo kuba bavuye mu Burusiya.

Moscow kandi yahaye igihe nk’icyo abakozi ba ambasade y’u Bubiligi kubera ko nabwo bwiruknye abakozi 21 ba ambasade b’u Burusiya, mu kwezi gushize.

Abanya-Ethiopia bangiwe kujya kurwana muri Ukraine

Abantu amagana kuri uyu wa Kabiri bazindukiye kuri ambasade y’u Burusiya muri Ethiopia, bitwaje ibyagombwa nk’abahoze mu ngabo.

Basabaga guhabwa uburenganzira bakajya gufasha ingabo z’u Burusiya muri Ukraine.

Corporal Tarekegn Wassie yatangaje ko bamenye amakuru ko u Burusiya burimo kwandika abarwanyi bo kujya gukorera ibigo byigenga bicunga umutekano no gusanga ingabo z’u Burusiya muri Ukraine.

Yabwiye Anadolu Agency ati: “Naje kugerageza amahirwe yanjye”.

Yakomeje ati: “Nkunda u Burusiya kandi bampaye umushahara mwiza nagenda nubwo hari ibindi byago bijyana nabyo”.

Gusa ambasade y’u Burusiya yababwiye ko idashobora kubafasha.

Mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kabiri yavuze ko u Burusiya buha agaciro ikimenyetso gikomeye bagaragarijwe na Ethiopia, yakomeje no kubashyigikira mu buryo yagiye itora ku myanzuro ikomeye mu Umuryango w’Abibumbye.

Gusa ngo u Burusiya bugendera ku mategeko, kwinjiza abanyamahanga mu ngabo z’igihugu ntibyemewe.

Buti: “Muri urwo rwego, mu gihe dushimira byimazeyo abaturage ba Ethiopia bakomeje kugaragaza impungenge, turifuza kubamenyesha ko Ambasade itemera ubusabe ubwo ari bwo bwose bwo kwinjira mu Ngabo z’u Burusiya. Duhamya ko Ingabo z’u Burusiya zifite ubushobozi buhagihe bwo kuzuza inshingano zose zihabwa”.

Google yahakanye gushyira ku karubanda ibikoresho by’ingabo z’u Burusiya

Ikigo cy’Abanyamerika, Google, cyahakanye ibirego byo kuba kirimo gushyira ku karubanda ibigo bya gisirikare n’ahandi hantu h’ingenzi mu Burusiya, binyuze muri serivisi yayo igaragaza ahantu hatandukanye, Google Maps.

Iki kigo cyaje gushinjwa kugaragaza neza hifashishijwe ibyogajuru, ibigo by’indege za gisirikare n’ubwato bw’intambara by’u Burusiya.

Umwe mu bakoresha Twitter ni we washyize ahabona ayo makuru, ayaherekeresha amafoto ane agaragaza ubwato bugwaho indege z’intambara, n’indi foto igaragaza ubwato bunini bw’intambara.

Gusa Google yaje gutangaza ko “Nta mpinduka twakoze mu buryo amafoto agaragara hakoreshejwe icyogajuru, mu Burusiya”.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *