Kuki u Rwanda rwahisemo gutuza abimukira n’impunzi zizava mu Bwongereza mu nyubako ya ‘One Dollar Campaign’?

U Rwanda n’u Bwongereza mu cyumweru gishize byagiranye ubufatanye bwo kwita ku bimukira n’impunzi binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aho bazajya boherezwa mu Rwanda bakahaba nk’abaturage basanzwe cyangwa ababyifuza bagasubizwa mu bihugu bakomokamo.

Ikiguzi cy’ibyo bazakenera byose kizishyurwa na guverinoma y’u Bwongereza. Tariki 14 Mata 2022 ubwo ibihugu byombi byari bimaze gusinyana amasezerano, ibitangazamakuru n’abantu batandukanye biganjemo abo mu Burengerazuba bw’Isi, ntibahwemye kuyanenga no kuyamagana ku mpamvu zabo bwite.

Amakuru avuga ko imwe mu nzu izatuzwamo abimukira n’impunzi iri mu Karere ka Gasabo yitwa Hope House. Iyi nyubako ni imwe muri eshatu zateguwe, aho mu myaka iri imbere hari izindi ebyiri zizubakwa.

Igitangazamakuru The Mirror cyanditse inkuru ko iyi nzu ari izwi nka ‘One Dollar Campaign Project’, isanzwe icumbikira abana barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu mujyo wo gutoba amasezerano u Rwanda rwagiranye n’u Bwongereza, iki gitangazamakuru cyanditse ko ’abari bacumbikiwemo bayisohowemo kugira ngo abimukira n’impunzi bayijyemo’.

Cyanditse ko bamwe mu babaga muri iyi nzu bavuze ko batazi aho bari bwerekeze nyuma yo gusabwa kuyivamo mu minsi mike.

Ibyatangajwe na The Mirror ntibitandukanye n’ibikomeje kuvugwa n’Abongereza n’abandi Banyaburayi, ko batishimiye uburyo u Bwongereza bwakemuyemo ikibazo cy’abimukira n’impunzi.

Mu bagaragaje ko batishimiye iki cyemezo harimo Umushumba Mukuru w’Itorero ry’Abangilikani ku Isi [Arkiyepiskopi wa Canterbury], Justin Welby wavuze ko icyo cyemezo cyo kohereza Abimukira mu Rwanda gihabanye na kamere y’Imana.

Mu ijambo yavugiye mu Ngoro ya Canterbury ku Munsi Mukuru wa Pasika, Musenyeri Welby yavuze ko hari ‘ibibazo bikomeye bitewe n’iyoherezwa ry’abasaba ubuhungiro mu mahanga’.

Yakomeje agira ati: “Ibisigaye ni ibya politike n’Abanyapolitike. Icyagenderwaho ni uko byaba ari byiza mu maso y’Imana. Ariko siko bimeze”.

Mu kubaka Hope House, intego yari ukugira ngo umwana warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi w’imfubyi, udafite aho ataha, abashe kubona icumbi mu gihe cy’ikiruhuko, mu gihe yarangije kwiga asoje amasomo agasohokamo akagenda kuko aba yamaze kubona ubuzima.

Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye na kaminuza bo muri AERG, ni bo bayibagamo barangiza kwiga bagasohokamo kugira ngo n’abandi bazagende bajyamo gutyo gutyo. Ntabwo ari urugo rwo kubamo burundu.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanditse kuri Twitter asubiza inkuru ya The Mirror agira ati “Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe mu myaka 28 ishize.

Iyi nyubako irasa n’itabagamo abantu guhera mu myaka itanu ishize, bake basigayemo barimo gusoza amasomo ari na ko bafashwa kujya mu buzima bushya”.

Umuhuzabikorwa wa AERG, Mudahemuka Audace, yabwiye ikinyamakuru IGIHE ko nyuma y’imyaka 28 Jenoside ibaye, abanyeshuri b’imfubyi bagiye banyura muri iri cumbi bagasohoka hakazamo abandi.

Uyu munsi iyo urebye usanga umubare w’abantu barokotse jenoside icyo gihe bakiri kwiga basigaye ari bake.

Ati: “Hari abari basigayemo bake na bo kandi bari mu byiciro byo kugenda basohoka kandi hari uburyo bafashwa kwisanga mu buzima bwo hanze. Na mbere y’uko ibi by’impunzi biza ni iyo gahunda yari ihari n’ubundi”.

Mudaheranwa yakomeje asobanura ko bake bari basigaye muri Hope House batari bakijyanye n’ubushobozi yari ifite, aho ishobora kwakira abantu 200 ariko ubu hakaba harimo 22 gusa.

Ati: “Twari twaravuganye na bo ubwabo abasigayemo bake, tubereka uko inzu ingana, baratubwira bati rwose twiteguye kuba twareba ahandi hantu tujya. Ni abantu bakuze, bahabwa ubufasha nk’uko abandi banyeshuri bari muri za kaminuza babuhabwa”.

Ababaga muri Hope House na bo bari muri gahunda yo kuba basohoka kuko ni abantu bakuze bafite imyaka 29 kuzamura, bakaba bakeneye kwigenga no gufata inshingano ku buzima bwabo.

Mudaheranwa ati: “Ntabwo basohowe kubera impunzi nta n’ubwo ari natwe tubasohoye, ni igitekerezo twagiranye na bo bavuga bati ’habonetse uburyo bwo kuba mwadufasha tukaba twajya hanze, tugafashwa mu buryo bwo kubaho, twiteguye kuva muri iyi nzu kugira ngo ibyazwe umusaruro, ubushobozi buzavamo budufashe twebwe ubwacu n’abandi”.

Kugeza ubu imicungire y’iyi nyubako ya Hope House ya AERG irimo kwigwaho, aho hakiganirwa ku kureba uko inyungu izajya ivamo izacungwa n’uko izajya ibyazwa umusaruro.

Iyi nyubako irimo ibikoresho byose nkenerwa ibitanda, ubwiherero n’ibindi. Ifite amagorofa atanu, imbuga yisanzuye ndetse n’ingazi ziteye neza zizamuka mu byumba.

Yubatse ku buso bwa metero kare 2000. Yubatswe mu gihe cy’imyaka ine hagati ya 2010 na 2014. Buri cyumba kizajya gisangirwa n’abantu babiri ariko buri wese afite igitanda cye.

Muri iyo nyubako, ubwogero buzajya busangirwa n’abo bimukira. Ni inyubako ifite kandi igikoni kigezweho ndetse ku munsi abo bimukira bazajya bahabwa amafunguro inshuro eshatu.

Ifite n’icyumba gishobora kuberamo inama ariko nicyo kizajya gifatirwamo amafunguro kinifashishwe mu gihe izo mpunzi n’abimukira bashaka gusabana.

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *