Bwiza: Inka 14 za Col. Kamanzi wa FARDC nizo zariwe kuri Pasika n’abarwanyi b’inyeshyamba za FDLR

Biravugwa ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, waciye amande y’inka 14  Col. Kamanzi wo mu gisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC.

Amakuru avuga ko izi nka 14 zahise zibagwa ziribwa n’abarwanyi b’uyu mutwe ku munsi mukuru wa Paska.

Umunsi wa Paska wizihijwe bagabana inyama kikaba ari igikorwa cyabereye ku cyicaro cya FDLR / FOCA kiri ahitwa i Paris mu rutare rwa Nyamuragira muri Teritwari ya Rutshuru.

Muri ibyo birori hakaba harabaye n’itangwa ry’amasakaramentu yo kubatizwa ku bagatolika, imihango ikaba yarayobowe n’aba Padiri bavuye mu Mujyi wa Goma.

Mu birori bya Paska hariwe inka 14 zashimuswe mu gikuyu cya Col. Kamanzi wo mu ngabo za FARDC kiri ahitwa mu Bwiza, zikaba zarashozanwe n’abarwanyi b’umutwe udasanzwe wa FDLR/CRAP uyoborwa na Col Ruhinda.

Aba barwanyi bavuga ko izi nka ari amande baciye Col. Kamanzi kubera yatinze kubaha umusoro w’igikuyu cye kiri mu Bwiza.

Byabaye itegeko aho buri mworozi wese ufite inka aho mu bikuyu byororerwamo inka aho mu gace ka Bwiza ndetse no mu bindi bice byo muri Rutshuru, ategetswe gutanga umusoro w’inka aho buri nka isora amadorari 20 buri kwezi.

Umwe mu borozi bahororera yabwiye Rwandatribune ducyesha aya makuru ko byibuze buri kwezi bashyira Col. Ruhinda, ibihumbi icyenda by’amadorali hakiyongeraho ko buri mwaka batanga inyama za Noheri n’Ubunani.

Uyu mworozi yagize ati: ”Ejobundi kuri Bonane ho byatubereye ibibazo aho twajyaniye Col. Ruhinda inka tuyivana hano dutuye tuyigeza mu birindiro bye biri ahitwa Camp Lake tuhageze kubera ko inka yari yananiwe kubera urugendo rurerure abasilikare be batangira kuvuga ko twayiroze!”

Akomeza agira ati: ”Ni Imana yahatuvanye pe! Kuko bari bagiye kutwica byadusabye ko tuhamara iminsi kugirango barebe niba abariye kuri iyo nka batagize ikibazo”.

Iki kibazo kimaze iminsi aho abaturage bo muri ako gace bamaze iminsi binubira imisoro batanga muri FDLR idafite icyo isobanura, bikaba bigeze naho n’abasilikare ba Leta basorera inyeshyamba.

Nubwo bigaragara ko FDLR yakira amafaranga menshi ava mu misoro no mu bindi bikorwa ariko abarwanyi babo bavuga ko ayo mafaranga ajya mu mifuka y’abayobozi babo gusa.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *