Minisitiri y’Ingabo ya Suède yatangaje ko indege y’ubutasi y’u Burusiya kuwa Gatanu yagurutse mu kirere cy’icyo gihugu cyo mu Majyaruguru y’u Burayi, nta ruhushya ibifitiye.
Byatangajwe kuri uyu wa Gatandatu, aho Suède yatangaje ko kugaragara kw’iyo ndege ari ukuvogera ubusugire bwayo.
Suède iri mu rugamba rwo gusaba kwinjira mu muryango w’Ubutabarane bwa gisirikare uzwi nka NATO, kubera impungenge z’intambara U Burusiya buherutse gutangiza muri Ukraine.
Ni mu rwego rwo kwigizaho amaboko ngo itazaterwa nka Ukraine, kwirwanaho bikayibera ibamba imbere y’igihugu gikomeye nk’u Burusiya.
Leta y’u Burusiya iheruka gutangaza ko ibihugu bya Finland na Suède bidakwiye guhirahira byinjira mu Muryango w’Igisirikare cy’Ibihugu biri mu Majyaruguru y’Inyanja ya Atlantique (NATO), kuko nibiramuka bikinishije ibyo bikorwa, bizahura n’ingaruka zikomeye mu rwego rwa politiki n’igisirikare.
Ibi bihugu byombi ntabwo ari ibinyamuryango bya NATO, uretse ko byagaragaje ubushake bwo kwinjiramo.
Nka Finland ihuza umupaka n’u Burusiya mu gihe Suède ari igihugu kiri ahantu hashobora kuba hakoroshya ibitero byagabwa ku Burusiya, nubwo bidahuje umupaka w’ubutaka.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, Maria Zekharova, yatangaje ko ibyo bihugu bidakwiriye kurengera umutekano wabyo binyuze mu kwangiza umutekano w’ibindi bihugu, kuko avuga ko byinjiye muri NATO, byaba biri kubangamira umutekano w’u Burusiya.
Yagize ati: “Finland na Suède ntabwo bikwiriye gushingira umutekano wabyo ku kwangiza umutekano w’ibindi bihugu”.
“Kwinjira kwabo muri NATO bizagira ingaruka ingaruka ziremereye kandi bikumirwe binyuze mu buryo bwa gisirikare na politiki”.
Mu myaka yashize, Finland na Suède byakunze kutagaragaza ubushake bwo kwinjira muri NATO cyangwa kuba ibihugu bishingiye cyane ku Burusiya, bikavuga ko bifite intego yo kutabogamira ku ruhande urwo ari rwo rwose mu bihe by’intambara.
Zekharova yavuze ko ibyo bihugu bikwiriye gukomereza muri uwo murongo bikirinda amakimbirane atari ngombwa. Hagati aho, Serbia yatangaje ko itazafatira ibihano u Burusiya kuko bitari mu nyungu zayo, nubwo yatangaje ko idashyigikiye icyemezo cyafashwe n’icyo gihugu cyo gutera Ukraine.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%