Umuryango wa Rusesabagina wareze abarimo Perezida Kagame muri USA, ngo barifuza indishyi ya Frw miliyari 400

Umuryango wa Paul Rusesabagina ufungiye hano mu Rwanda watangaje ko watanze ikirego cya $ miliyoni 400 (abarirwa muri Frw miliyari 400) mu nkiko zo muri Amerika, uvuga ko uyu mugabo yashimuswe n’u Rwanda akanakorerwa iyicarubozo.

Urukiko rw’Ubujurire mu Rwanda ku wa 04 Mata rwashimangiye igifungo cy’imyaka 25 Rusesabagina yari yarakatiwe muri Nzeri 2021 n’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya imipaka, nyuma yo kumuhamya ibyaha by’iterabwoba.

Ni ibyaha bifitanye isano n’ibitero inyeshyamba z’umutwe wa FLN w’impuzamashyaka MRCD Rusesabagina yari abereye umuyobozi zagabye mu turere twa Nyaruguru, Nyamagabe ndetse na Rusizi hagati ya 2018 na 2019.

Rusesabagina yatawe muri yombi arafungwa nyuma yo gufatirwa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali aho yizanye avuye i San Antonio muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, azi ko ageze i Bujumbura mu Burundi.

Itangazo ryasohowe n’abanyamategeko b’umuryango we rivuga ko ikirego batanze “kirega Guverinoma y’u Rwanda n’abayobozi b’u Rwanda bo mu rwego rwo hejuru kuba baracuze ndetse bakanashyira mu bikorwa umugambi mubisha wo gushuka Paul Rusesabagina akava mu rugo iwe i Texas akazanwa i Kigali, aho yakorewe iyicarubozo ndetse akanafungwa bitemewe n’amategeko ubuzima bwe bwose”.

Kopi y’ikirego Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) bivuga ko byabonye, yerekana ko ikirego umuryango wa Rusesabagina wagitanze mu rukiko rw’i Washington DC ku wa 22 Gashyantare, mbere y’uko kimenyeshwa Guverinoma y’u Rwanda ku wa 08 Werurwe.

Abarezwe barimo Guverinoma y’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, Amb. Johnston Busingye wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera cyo kimwe na Col Jeannot Ruhunga usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB.)

Biteganyijwe ko ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha umuryango wa Rusesabagina uzagirana n’itangazamakuru ikiganiro kizabera i Washington, kikazasobanurirwamo byimbitse ibya kiriya kirego uvuga ko wifuzamo indishyi y’abarirwa muri Frw miliyari 400.

Uyu muryango uvuga ko Rusesabagina yashutswe akava iwe i Texas muri Amerika azi ko agiye mu Burundi.

Mu itangazo uvuga ko “yaje kuyobywa ajyanwa mu Rwanda, aho inzego z’umutekano za Paul Kagame zamushimutiye ku ngufu, zimwica urubozo mbere yo kumufunga mu buryo butemewe n’amategeko”.

Kugeza ubu Guverinoma y’u Rwanda ntacyo iratangaza kuri kiriya kirego cy’umuryango wa Paul Rusesabagina.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *