Perezida Kagame yahishuye ko abakobwa Prince Kid akurikiranweho guhohotera barenga icumi

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakomoje kuri Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid ufunzwe akekwaho gusambanya abakobwa bagiye bitabira irushanwa rya Miss Rwanda, avuga ko abo akekwaho guhohotera barenga 10.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari mu Nama Nkuru y’Umuryango wa FPR Inkotanyi yabereye muri Kigali Arena.

Itabwa muri yombi ry’Umuyobozi w’Ikigo Rwanda Inspiration Back kimaze imyaka 8 gitegura irushanwa rya Miss Rwanda, Ishimwe Dieudone wamenyekanye nka Prince Kid, riri mu byihariye ibitangazamakuru muri iki cyumweru kirimo gusozwa.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yamaganye ibikorerwa abana b’abakobwa muri iri rushanwa, anavuga ko iyo mico mibi itazihanganirwa na gato.

Nyuma yo gufatwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akekwaho guhohotera abakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu bihe bitandukanye, ni bwo amakuru yagiye gucicikana arimo n’agaragaza ibihamye by’uko Prince Kid hari abo yahohoteye yitwaje umwanya arimo nk’Umuyobozi w’icyo kigo gifite ububasha bwo kwimika Nyampinga w’u Rwanda.

Perezida Kagame, asanga ibikorwa muri Miss Rwanda ari icuruzwa ry’abana b’abakowa kuko ritagiraga gikurikirana ugasanga n’abacuruzwa barabihomberamo mu gihe ababacuruza binjiza agatubutsa bakongeraho no guhohotera abana b’abakobwa bamaze no kubyaza inyungu z’ibifatika.

Ati: “Hari umuntu wafashwe wafunzwe, njye najyaga numva bavuga Miss Rwanda, nkagira ngo nyine koko ni ukurata ubwiza… usibye ko na byo, hari ibintu umuntu yihorera kubera ko ntacyo bitwaye ariko nta n’icyo bitanze”.

“Ariko ikibi cyaje kuvamo numva gitumye mbivuga, ni uko abangaba babigize umwuga atari bo babyungukiragamo ahubwo bikungukira ababiteguye bakabishyiraho. Usanga abagabo babiri inyuma, bikaza kuvamo gucuruza abo bana b’abakobwa, kubacuruza cyangwa se na bo ubwabo bakabahohotera”.

Perezida Kagame yakomeje yibaza uko icyo kintu kireba uburanga bw’abantu cyabayeho, niba kigira amategeko akigenga, kitagira abagikurikirana ku buryo umuntu ashobora guhanga umurimo, “agahuza abakobwa, akabashukisha utuntu, mbere y’uko abacuruza akabanza we ubwe akabakoresha ibyo abakoresha”.

Yakomeje asaba abana b’abakobwa kwanga guhohoterwa mu buryo ubwo ari bwo bwose, cyane ko no kugira ngo uwafunzwe muri iki cyumweru afatwe byaturutse ku mukobwa umwe mu bahatanye basaga 10 bahohotewe wabyanze ahubwo akabimenyesha inzego z’ubutabera atitaye ku kuba na bagenzi be baramuteraga ubwoba ko kwanga ibyo asabwa bishobora kumuviramo kubura amahirwe.

Perezida Kagame kandi yanavuze ko ingeso yo guhohotera abantu itagarukira muri Miss Rwanda gusa kuko igera mu mu nzego zitandukanye aho, bamwe babona imirimo cyangwa bakazamurwa mu ntera ari uko bamaze gutanga ruswa y’imibiri yabo.

Ati: “Ni ibintu bibi cyane, ibyo bintu mubyirinde ni imico mibi. Nucika Leta ntikumenye ngo iguhane, n’Imana izaguhana. Ariko dushake uburyo twajya tubimenya, kugira ngo ibiducika bibe bike, ibitaducitse tubihane. Rwose kuko si umuco nyarwanda, si umuco w’abantu”.

Icuruzwa ry’abantu biganemo Abanyarwandakazi ku Isi na ryo rireze

Perezida Kagame yanavuze ko uretse icyo cyaha cyo gucuruza abantu mu buryo bw’amayeri cyagaragaye mu gihugu, hari n’abantu bakomoka mu Rwanda biganjemo abagore n’abakobwa, bagenda bamenyekana ko bacurujwe mu mahanga bagahindurwa inkoragahato n’ibikoresho by’ubusambanyi (sex slaves) cyangwa bagakurwamo zimwe mu ngingo z’umubiri zikagurishwa.

Yakomoje kuri raporo zitandukanye ahabwa ziturutse muri Polisi y’u Rwanda zigaragaza uruhererekane rw’ubufatanye rw’abanyabyaha bari mu Rwanda n’ibindi bihugu butuma abantu bamwe bashimutwa bizezwa ibitangaza bakisanga mu maboko y’abacuruza badafite kirengera.

Bimwe mu bihugu yakomojeho byoherezwamo abantu bacuruzwa bavuye mu Rwanda hario u Bushinwa, Oman, Ibigobe bya Peresi n’ahandi.

Ati: “Hari Abanyarwanda benshi bagenda, cyane cyane baba ari abakobwa ariko n’abahungu barimo, rimwe tukazagira gutya Polisi ikabona amakuru ko hari umuntu wabonye uwo atuma aramubwira ati turi aha turi abakobwa 12, twaje dutya nimudutabare”.

“Uko yagiye ntawubizi, ariko agezeyo nyine asanga ibyo yasanze bitoroshye, bamwe babagize nk’abacakara, abandi bakabagira ibikoresho by’ubusambanyi, bakabahohotera gusa bakaba ari cyo babereyeho, b’Abanyarwanda”.

Perezida Kagame yasabye inzego zose guhaguruka zikarwanya ibyo byaha, ariko anashishikariza abahohoterwa gutinyuka gutanga amakuru kugira ngo n’ababikora babihanirwe by’intangarugero.

Ati: “Si mbona impamvu abantu batinya kwirenganura bitabira inzego, keretse niba batinya kujya mu nzego cyangwa inzego zacu bavuga bati ariko se uraregera nde? Uraregera umeze atyo? Icyo muzacyirinde, aho abantu bashobora gutinya kugira uwo bagana ngo bamusabe kurenganurwa kubera ko bazi ko na we ari uko ameze cyangwa ntacyo yakora mu kurenganura umuntu. Icyo cyaba ari ikintu gikomeye”.

Yongeye gushimangira ko icyo abantu bakeneye ari ukubahana hatitawe ku itandukaniro ribaranga, bagaharanira kubana, kuzuzanya ndetse amategeko y’umuryango n’indi mibanire bikubahirizwa ntibihere mu magambo gusa.

Yavuze ko abakobwa uriya musore akekwaho guhohotera barenga 10, gusa umwe muri bo akaba ari we wenyine wagize ubutwari bwo kuvuga ibyamubayeho. Yaboneyeho gusaba n’abandi kugira umuco wo kwanga.

Ati: “Abo bana bacu nabo bakwiriye kugira imico yo kubyanga. Nk’uko uwo wundi yamenyekanye, mu bantu cumi na bangahe bagiye bahohoterwa, havuyemo umwe aranga. Ariko ndetse yakwanga bakamureba igitsure bakamubwira ko bashobora kumuhana, bakamwima ibyo yari akwiye kuba abona”.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *