U Rwanda rugiye kohereza ingabo mu bindi bihugu bibiri nyuma ya Centrafrique na Mozambique?

Perezida Kagame yatangaje ko hari ibihugu bibiri u Rwanda ruteganya koherezamo ingabo mu bikorwa byo gushaka no gusigasira amahoro, gusa ntiyigeze atangaza ibyo aribyo.

Magingo aya u Rwanda rufite Ingabo mu bihugu birimo Repubulika ya Centrafrique na Mozambique. Hose zagiye mu butumwa bushingiye ku masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Mu ijambo ritangiza Inama Nkuru ya 15 y’Umuryango FPR Inkotanyi, Perezida Kagame yavuze ko hari aho ingabo z’u Rwanda ziri, ziri kwitwara neza ndetse ko hari n’ibindi bihugu zizajyamo vuba.

Ati: “Biragenda neza ugereranyije, ari hano mu gihugu, ari aho dufite abasore n’inkumi, abana banyu, abavandimwe banyu bari muri misiyo hirya no hino, ari Mozambique, ari Repubulika ya Centrafrique, hari n’ahandi nka habiri hagiye kuza”.

“Byose ni ibijyanye n’imyumvire yacu n’imikorere nk’igihugu kandi birimo n’inyungu nyinshi ahubwo ni uko mwinanirwa gusa naho ubundi harimo inyungu nyinshi, z’ubuhahirane, z’imikoranire itandukanye byungukira Abanyarwanda”.

Perezida Kagame yasabye abikorera gushyira ingufu mu kubyaza umusaruro iyo mikoranire, ku buryo bakora ibintu bibyarira inyungu abantu benshi muri rusange aho kwireba.

Ati: “Burya inyungu ziboneka kubera ko hari ibyo wagejeje ku bandi. Iyo ari byinshi nibwo wunguka. Abikorera bacu ntimugafate inyungu ntoya ku giti cyawe gusa ibindi by’uko wabitubura cyangwa ukabigeza ku bandi kugira ngo bibungukire nabo, ukagarukira aho”.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko imipaka yamaze kwaguka, ko nyuma ya Centrafrique na Mozambique, ejo hashobora kuzaza Benin, umunsi ukurikiyeho hakaboneka amahirwe muri Congo Brazaville gutyo gutyo.

Muri Gashyantare uyu mwaka, Perezida Kagame yavuze ko Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri muri Centrafrique na Mozambique zikomeje gukora akazi keza, aho nk’ibyihebe byari byarigabije Intara ya Cabo Delgado bimaze guhashywa ku kigero cya 85%.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera, PSF, Robert Bafakulera, yatangaje ko hari amahirwe menshi Abanyarwanda bamaze gushakisha mu bihugu byoherejwemo Ingabo z’u Rwanda.

Magingo aya, Abanyarwanda binjiye mu bucuruzi muri Centrafrique ku bwinshi, ndetse bari mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi.

Barateganya kandi kujya muri Mozambique mu kwezi gutaha gushaka amahirwe y’ishoramari ku buryo batangizayo ubucuruzi.

Ati: “Ingabo z’u Rwanda, Abapolisi, izindi nzego zose zagiyeyo zikorana n’Ingabo za Mozambique […] nka 85% [ikibazo] cyarakemutse, 15% uduce duto tw’aba bantu basigaye, bahunze bajya mu bindi bice batari barimo ubu barabakurikirana kugira ngo naho bahasukure neza”.

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cya Mozambique “kizatwara igihe” kuko nyuma yo kugarura umutekano, hari no gutegurwa abasirikare baho kugira ngo bazabashe kuwusigasira.

Ati: “Haba muri Mozambique, haba Centrafrique dushobora kugirayo igihe bitwara. Mube mubizi, mube mubyiteguye ariko nta n’icyuho bidusigira hano. Hano ntabwo tuhibagirwa niho ha mbere duhera”.

Mu masezerano u Rwanda rwagiranye n’ibyo bihugu byombi rwoherejemo ingabo harimo no gutanga amahugurwa ku basirikare babyo ku buryo bazasigara bacunze umutekano neza Abanyarwanda batashye.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *