Amakuru mashya: Hamenyekanye Inyungu u zikomeye Rwanda rubonera mu ntambara ya Mozambique

Ubwo Perezida Paul Kagame ari nawe Mugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yasuraga iziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Mozambique, yagarutse ku buryo intsinzi y’Ingabo z’u Rwanda idaterwa n’uko zifite intwaro ziremereye cyangwa ubushobozi buhanitse.

Ati: “Ibikorwa [byo kugarura amahoro] ubwabyo byagenze neza ariko byerekana ko ibyo dushobora gukora mu bushobozi bwacu bucye”.

Mu nkuru ya Financial Times yagarutse ku rugamba rw’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique, umwe mu basirikare bakuru b’icyo gihugu yasobanuye ko nyuma y’ubutumire bwa Leta ya Mozambique kuri Leta y’u Rwanda, ingabo z’u Rwanda zahise zigaragaza ko zifite ubushake bwo kujya muri iyo ntambara.

Yaragize ati: “[Abanyarwanda] bifuzaga kuza [muri iyi ntambara]. Baratubwiye bati ‘dufite uburambe, dufite ubushobozi kandi nta kintu na kimwe muzishyura”.

Col Rwivanga aheruka kuvuga ko ibikorwa byo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado bikomeje kandi biri kugenda neza, asobanura ko Ingabo z’u Rwanda ziri gukorana n’iza SADC mu rwego kwita ku mpunzi no gutsinda umwanzi mu buryo bushimangiye.

Ati: “Turi gusangira amakuru y’ubutasi, tugakora ibikorwa byo guhashya umwanzi ku ruhande rwa buri gice kugira ngo turebe uko twakemura ibibazo by’inyeshyamba”.

“Iki kibazo cyari kimaze imyaka ine, twishimira ko nibura twaciye intege z’ubushobozi bwabo [inyeshyamba] bwo kurwana ku kigero gikomeye. Ubu bameze nk’abari guhunga, ntabwo bakigaba ibitero mu baturage, kandi ni ibintu byiza”.

Yasobanuye ko ibikorwa byo mu rwego rwo kugarura amahoro bikomeje, bisobanuye kugarura abaturage mu bikorwa byabo.

Bamwe mu mpunzi zageze mu gace kagenzurwa n’ingabo za SADC, “Ari yo mpamvu turi gukorana n’ingabo za SADC ku buryo tubagarura, noneho tugatangira gushyira imbaraga mu bikorwa byo kubaka iterambere”.

Yakomeje ati: “Ibi bikorwa ni ingenzi cyane mu kurwanya inyeshyamba kuko iyi niyo mpamvu [kutagira iterambere] ya mbere inyeshyamba zibaho. Rero tuzagira uruhare mu kugarura umutekano, ariko nk’uko dusanzwe tubigiramo uruhare aho tugiye hose, tuzagira uruhare mu bikorwa byo kubaka iterambere”.

Ese ni izihe nyungu u Rwanda rubonera mu ntambara ya Mozambique?

Col Rwivanga yavuze ko hari inyungu nyinshi cyane u Rwanda rukura muri ibi bikorwa byo kugarura amahoro.

Ati: “Hari inyungu nyinshi, twizerera mu kurinda umutekano w’abaturage, twatangiye mu 2004 kandi ntitwasubiye inyuma. Nitwe twabaye aba mbere twajyanye Ingabo i Darfur, ubwo butumwa bwararangiye, ariko ntekereza ko twageze kuri byinshi muri ubwo butumwa. Turi muri Sudani y’Epfo, Centrafrique”.

“Reba nk’uko ibintu byari bimeze muri Mozambique, bidutera ishema kumva ko twagize uruhare mu bikorwa byo guhagarika ubwicanyi [bwakorerwaga abaturage muri Mozambique]…Ikindi navuga ni uko tugenda turushaho kugira uburambe n’ubunyamwuga mu kazi ka gisirikari, ibyo ni byo tugomba gukora, ni akazi kacu”.

“Buri gihe iyo tugiye mu bikorwa byo kugarura amahoro, turushaho gutera imbere, ariko tunajyanwa n’impamvu ikwiriye, yo kurinda abaturage, kandi iyo yakabaye impamvu ihagije”.

Ubwo Ingabo z’u Rwanda zatangiraga kujya muri Mozambique, Col Rwivanga yari yabwiye IGIHE ducyesha iyi nkuru ko indi nyungu ikomeye izava muri uru rugamba ari ukwerekana ko Afurika ifite ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo.

Uyu Muvugizi kandi yavuze ko RDF yagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19, ariko ubu imbaraga ziri gushyirwa mu guhangana na cyo.

Ati: “Kimwe n’izindi nzego, RDF yagizweho ingaruka [na Covid-19], kandi tugomba kugira uruhare muri gahunda z’igihugu zigamije guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo”.

“Twakoze byinshi, twashyizeho amatsinda ashinzwe guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo, twatwaye inkingo mu bice bitandukanye by’igihugu, kandi ba ofisiye bacu bari mu bice bitandukanye aho bigisha abantu ku buryo bwo guhangana n’iki cyorezo”.

Yashishikarije urubyiruko gutekereza ku mwuga wo kuba umusirikare kuko urimo amahirwe yo kubaka igihugu.

Ati: “Igisirikare cyacu ni ikinyamwuga, buri wese atewe ishema nacyo. Ibyo twagezeho ni byinshi. Hari inzego zitandukanye RDF igiramo uruhare mu bijyanye no guteza imbere igihugu”.

“Dugeneye aba-engineers, abaganga, dukeneye abize amateka, dukeneye abarimu, dukeneye abanyamakuru, nta rwego rw’ubuzima bw’igihugu igisirikare kidakeneye. Rero abanyamategeko n’abandi bakora mu zindi nzego, bafite umwanya mu gisirikare”.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/WfbqIQHaa8c

https://youtu.be/5hCBIj43gRE

https://youtu.be/2XX5Aa1v59o

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/IbN1W0eOHqk

https://youtu.be/Kc5CDmg7JgA

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *