Umugande ushinjwa gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda yasabiwe gufungwa burundu

Rtd Sergent Lubega Ibrahim wahoze mu Ngabo zabohoye u Rwanda, RPA yasabiwe n’ubushinjacyaha igifungo cya burundu kubera ibyaha akurikiranyweho bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi bwo mu Rwanda yakoze ubwo yari mu mutwe wa P5, aho yakoranaga bya hafi na Ben Rutabana wahoze ari Komiseri Ushinzwe Kongera Ubushobozi mu mutwe w’iterabwoba wa RNC.

Sergent Lubega Ibrahim yabaye mu Ngabo z’u Rwanda ariko aza gusezerwa kimwe n’abandi banyamahanga bari bazirimo.

Ni umwe mu barwanyi 37 b’imitwe y’iterabwoba ya P5 na RUD-Urunana bari kuburanishwa n’Urukiko rwa Gisirikare.

Ubushinjacyaha bugaruka ku mateka ya Rtd Sergent Lubega Ibrahim bwagize buti “Uyu Sergeant Rubega Ibrahim yigeze kuba umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda, icyo gihe zikiri APR, aho yaje gusezererwa mu bari abanyamahanga akaba afite ubwenegihugu bw’abagande.”

Bwakomeje buvuga ko mu 2018 aribwo uyu mugabo yafashe icyemezo cyo kwinjira mu mutwe wa P5.

Buti: “Bigeze mu 2018 nibwo yafashe umugambi wo kwihuza ndetse agasanga umutwe wa P5 ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bice bya Minembwe icyo gihe yanyuze i Burundi”.

“Yavuye Uganda ajya i Burundi, ageze aho i Burundi yakirwa na bamwe bo mu nzego zishinzwe iperereza barimo uwitwa Maj Bertin arangije amushyikiriza uwitwa Rashid ari naho yavuye ajya kuri Hoteli yanyuzemo”.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bwo uyu mugabo yari akiri i Burundi ngo yaje kugirana ibiganiro na Ben Rutabana wari usanzwe arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda akaba no mu bayobozi ba P5.

Buti: “Aho akiri i Burundi yavuganye n’uwitwa Ben Rutabana, umwe mu bayobozi ba P5 amubwira imigabo n’imigambi ya P5 amubwira intego P5 ifite. Kuri telefone bavugana anamubwira ko ikigenderewe ari ugutera u Rwanda bakavanaho ubutegetsi buriho hakoreshejwe inzira y’intambara”.

“Yarabyemeye yambuka ajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ajya mu Minembwe asanga izindi ngabo zitemewe zari zibumbiye mu mutwe wa P5 bakomezanya gukora amahugurwa no kunoza umugambi wabo”.

Muri Mata 2019, Rtd Sergent Lubega Ibrahim n’abandi barwanyi bavuye muri Kivu y’Amajyepfo bagana muri Kivu y’Amajyaruguru bagambiriye kunyura mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda bakagaba igitero k’u Rwanda kugira ngo bagere ku ntego yabo yo kuvunaho ubutegetsi buriho mu gihugu.

Iki gihe ngo “ntibyabahiriye kuko bageze mu gice cya Masisi aribwo bagabweho igitero n’Ingabo za Congo zirabatatanya bamwe barafatwa abandi bihuza n’umutwe wa RUD-Urunana ndetse na FDLR-FOCA, umutwe wayoborwaga na Gen Afurika bakomeza umugambi wabo ariwo waje kuvamo igitero cyagabwe ku itariki 4 Ukwakira 2019 mu Karere ka Musanze”.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bushinjiye ku buremere bw’ibyaha, Rtd Sergent Lubega Ibrahim akurikiranyweho birimo kujya mu mutwe w’ingabo utemewe, kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi, kugirira nabi ubutegetsi buriho no kubuhirika, iterabwoba n’icy’ubwicanyi bumusabira gufungwa burundu.

Rtd Sergent Lubega Ibrahim yavuze ko atigeze ava i Bugande afite intego yo kujya mu mitwe irwanya u Rwanda ko ahubwo yagiye i Burundi muri gahunda yo kwakira imodoka.

Uyu mugabo yakomeje avuga ko atemeranye n’ibyavuzwe n’ubushinjacyaha kuko ngo atigeze asezerwa mu gisirikare ahubwo yavuyemo ku bushake bwe.

Yavuze ko iyo aza kuba afite gahunda yo kujya mu nyeshyamba yari kuba yarabikoze mbere kuko yabanje kuba muri Kigali akora akazi gasanzwe, nyuma y’uko asezerewe mu gisirikare.

Ati: “Njye gahunda yamvanye mu rugo yari ubucuruzi, ntabwo nari ngiye kubonana n’abo basirikare”.

Abo barwanyi uko ari 37 bafashwe mu bihe bitandukanye nyuma y’ibitero byagabwe k’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Kinigi n’uwa Musanze byakomerekeyemo abatari bake ndetse 15 bakahasiga ubuzima.

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/WfbqIQHaa8c

https://youtu.be/5hCBIj43gRE

https://youtu.be/2XX5Aa1v59o

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/IbN1W0eOHqk

https://youtu.be/Kc5CDmg7JgA

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *