Abasirikare 4 bo mu gihugu cy’Uburundi babonetse kuri uyu wa Gatandatu mu mugezi wa Rusizi ahagana saa munani, ku nkombe yegereye umusozi wa Nyamitanga, Komini Buganda, mu majyepfo y’Uburengerazuba bw’intara ya Cibitoke.
Nkuko abaturage babitangarije ikinyamakuru SOS Media Burundi ducyesha iyi nkuru, aba basirikare bashobora kuba bararohamye ubwo bambukagana na bagenzi babo bagana mu gihugu cya RDC.
Iki kinyamakuru kivuga ko amakuru make yakusanyirijwe kuri uyu mugezi nyuma yo kubona iyi mirambo, yemeza ko hari itsinda ry’abasirikare b’u Burundi hamwe n’Imbonerakure zigizwe n’urubyiruko rubarizwa mu Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, bambutse umugezi wa Rusizi berekeza muri Congo kujya guhiga inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa perezida Nkurunziza.
Umwe mu barobyibakorera kuri uyu mugezi, yatangaje ko yategetswe ku ngufu kwambutsa mu bwato bwe abasirikare benshi akabageze mu rugo rwe muri RDC.
Abatuye kuri uyu musozi wa Nyamitanga muri Komine Buganda n’abatuye ku musozi wa Kagwema muri komini Gihanga bavuze ko batewe ubwoba n’ubu bucengezi bw’abasirikare b’Uburundi n’imbonerakure baherutse kubona mu minsi itatu ishize berekeza muri RDC.
Umwe yagize ati: “Hari abasirikare baciye mu mujyi wa Kagwema, abandi baca mu nzira ya 3 berekeza i Nyamitanga mbere y’uko bagera ku mupaka. Twumvise bavuga ko bagiye muri Congo guhiga inyeshyamba z’Abarundi zituye mu misozi miremire”.
Umuyobozi w’ingabo z’u Burundi zo mu gace ka Rukoko bivugwa ko ariho haturuka izi ngabo zerekeza muri Kongo yahakanye aya makuru ariko yemeza ko biteguye gufatanya na RDC nibaka ubufasha.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.