Abaturage bazindukiye mu myigaragambyo bamagana itegeko ribuza gusambana utarashyingirwa

Abaturage bo muri Indonesia bazindukiye mu myigaragambyo yamagana ‘itegeko’ ribuza gusambana utarashyingirwa

Polisi yabasutsemo ibyuka biryana mu maso inabatera amazi afite ingufu ubwo bariho bigaragambya imbere y’inteko ishinga amategeko bamagana umushinga w’itegeko rihana abakora imibonano mpuzabitsina batarashyingirwa.

Imyigaragambyo nk’iyi yakozwe no mu yindi mijyi y’iki gihugu cyiganjemo abayoboke b’idini ya Islam.

Iri tegeko niritorwa rizahindura icyaha gukuramo inda, ndetse no gutuka perezida w’igihugu.

Uyu mushinga w’itegeko wabaye uhagaritswe ariko abaturage bamwe bafite impungenge ko ushobora kwemerwa n’Inteko.

Muri uyu mushinga harimo iki?

Ni umushinga wo kuvugurura amategeko ahana ibyaha muri iki gihugu, harimo ko;

– Gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo gushyingirwa biba icyaha, uwo gihamye agafungwa umwaka umwe.

– Kubana mutarashyingiranywe byaba icyaha cyafungirwa amezi atandatu.

– Gutuka perezida, visi perezida n’abandi bategetsi bakuru n’ibirango by’igihugu ni icyaha

– Gukuramo inda byahanishwa igifungo cy’imyaka ine niba bidategetswe n’abaganga cyangwa uwatewe inda atarafashwe ku ngufu.

Uyu mushinga w’itegeko wagombaga gutorwa n’inteko ejo kuwa kabiri.

Perezida Joko Widodo yimuriye iri tora kuwa gatanu, avuga ko uyu mushinga ugomba kongera gusuzumwa.

Kuki abantu bari kuryamagana? Nubwo riri gutinzwa, abaturage benshi ba Indonesia bibaza ko inteko izageraho ikaryemeza.

Ejo kuwa kabiri ibihumbi by’abigaragambya, abenshi ni abanyeshuri, bagiye mu mihanda mu mijyi inyuranye muri Indonesia.

Guhangana gukomeye na polisi kwabaye mu mujyi wa Jakarta aho abigaragambya bashakaga kwibonanira na perezida w’inteko.

Bateye amabuye polisi yababuzaga kwegera inteko nayo ibahata ibyuka biryana mu maso n’imivumba y’amazi.

Baramanaga ko leta yivanga mu buzima bwite bw’abaturage.

Umugore umwe yari afite icyapa cyanditseho ngo “Hagati y’amaguru hanjye si aha guverinoma”.

Src: BBC

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *