Amakuru mashya: Umukuru mu itorero rya Pentekote yasambanyije abahungu yigisha 19

Umwe mu bakuru b’itorero rya Pentekote, akaba n’umwarimu wo mu Karere ka Salaga muri Ghana, Natomah Otabel, yasambanyije ku ngufu abahungu yigisha 19 ndetse ngo asenga cyane.

Uwo mwarimu wo mu gace ka Savannah nk’uko Nyaaba Veronica, wigisha hamwe na Natomah ku ishuri ryisumbuye rya Kulpi, abivuga, ni umwe mu banyedini bakomeye.

Nyaaba ati: “[Natomah] Otabel ni umugabo ubundi nta n’umuntu wari kumbwira ko hari n’umugore yasambanye na we simbyemere”.

“Kuva mu myaka ine ishize dukorana, sinigeze mbona hari n’umugore yegereye. Ni umwe mu bakuru b’itorero kandi arasenga cyane. Byari bigoye ngo nemere ibivugwa”.

Natomah Otabel yafashwe kuwa Mbere tariki 27 Nzeri 2021 nyuma y’aho ibyo ashinjwa bigejejwe kuri polisi yo mu gace ka Gonja.

Kuwa Gatatu, yafunzwe by’agateganyo, akaba azagezwa mu rukiko kuwa 13 Ukwakira 2021.

Ikinyamakuru 3news.com gikomeza kivuga ko polisi yatangaje ko Natomah ashobora kuzashinjwa gufata ku ngufu no gukoresha imibonano mpuzabitsina mu buryo butari karemano.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *