Paul Rusesabagina ntarabona inyandiko imukatira- Umuryango we

Umuryango wa Paul Rusesabagina uvuga ko atarashyikirizwa kopi y’inyandiko y’urukiko yo gukatirwa kwe, nyuma y’iminsi 15 ishize urubanza rusomwe.

Rusesabagina w’imyaka 67, ku itariki ya 20 Nzeri 2021 yakatiwe gufungwa imyaka 25 ahamwe n’ibyaha by’iterabwoba, mu rubanza yafatwagamo nk’uregwa w’ibanze mu bandi 20.

Umunyamategeko we yabwiye BBC ko “ubundi bagombye gusoma urubanza n’iyo kopi ihari”, ariko ko wenda haramutse habayeho ikibazo cy’imyandikire gisaba kugira ibibanza kunozwa “bitakagombye kurenza iminsi itanu” uwakatiwe atarahabwa iyo nyandiko.

Umuvugizi w’inkiko z’u Rwanda nta cyo arasubiza kuri iyi ngingo.

Mu nyandiko igenewe abanyamakuru yasohowe na Kitty Kurth uvugira umuryango Rusesabagina yashinze, avuga ko “ubwo abunganizi be bamubwiraga umwanzuro w’urubanza hashize iminsi urubanza rurangiye, atatunguwe”.

Tubibutse ko Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka rwakatiye Rusesabagina igifungo cy’imyaka 25, runaha Nsabimana Callixte Sankara imyaka 20 rubahamije ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba byakozwe n’Umutwe wa MRCD/FLN.

Paul Rusesabagina na bagenzi be baregwa ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba byagabwe ku butaka bw’u Rwanda, byaguyemo ubuzima bw’inzirakarengane icyenda, abandi barakomereka bibaviramo ubumuga budakira. Ibi bitero byabaye hagati ya 2018 na 2019 byanasahuriwemo imitungo myinshi, indi irangizwa.

Uru rubanza rwaburanishijwe nyuma yo guhuzwa, kuko abaruregwamo bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano.

Ubushinjacyaha ni bwo bwasabye ko dosiye z’abaregwa zihuzwa bugaragaza ko ibyaha baregwa bifitanye isano ku kigero cyo hejuru. Bwavuze ko bose bakurikiranyweho ibyaha bijyanye n’Umutwe wa MRCD/FLN, bityo mu buryo bw’imigendekere myiza y’urubanza, ari byiza ko izo dosiye ziburanishirizwa hamwe kuko mu byo baregwa hari byinshi bahuriyeho.

Ku wa 26 Mutarama 2021 ni bwo bwa mbere urubanza rwaburanishijwe, ababuranyi bose bahari uko ari 21.

Nyuma y’igihe, Paul Rusesabagina yaje kwikura mu rubanza avuga ko nta butabera yizeye kubona ndetse kuva icyo gihe ntiyongeye kurubonekamo.

Tariki ya 20 Nzeri 2021, ni bwo Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka rwatangaje umwanzuro ku bihano byahawe abaregwa bose uko ari 21.

Rusesabagina Paul yakatiwe gufungwa imyaka 25 mu gihe Nsabimana Callixte Sankara yahawe imyaka 20 kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Rusesabagina ni we wahanishijwe igihano kiri hejuru mu gihe uwahawe icyo hasi ari imyaka itatu gusa.

Urukiko rwategetse ko abaregwa bafatanya kwishyura indishyi z’akababaro ku bo zemeje ko bagomba kuzihabwa nyuma yo gusuzuma rugasanga baratanze ibimenyetso bifatika. Ku ikubitiro abagera kuri 94 ni bo baregeye indishyi.

Mu baregwa babiri basonewe ku gutanga indishyi kuko batabaye mu Mutwe w’Iterabwoba wa MRCD/FLN. Aba ni Nsanzubukire Felicien na Munyaneza Anastase babaye muri FDLR FOCA.

Isomwa ry’uru rubanza ryitabiriwe n’abantu batandukanye abanyamakuru b’imbere mu gihugu no hanze yacyo n’abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

Rusesabagina afite iminsi 30 yo kuba yajuririra igihano yakatiwe, nk’uko amategeko abiteganya. Madamu Kurth avuga ko kuba atarabona iriya nyandiko bituma adashobora guha amabwiriza abunganizi be “ku bijyanye n’ubujurire ubwo ari bwo bwose”.

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko butanyuzwe n’icyemezo.

Umushinjacyaha Faustin Nkusi yabwiye itangazamakuru ko nyuma y’umwanzuro w’urukiko, bagiye kwicara bagasesengura ingingo zashingiweho bamwe bagabanyirizwa ibihano, hanyuma bakamenya niba bazajurira.

Yagize ati: “Twubaha ibyemezo by’inkiko ariko hari ibyo twabonye byavuzwe tutishimiye, tuzabireba. Hari abahawe imyaka 25, 20 ariko tukumva ibyashingiweho hari ibyo tugomba kureba. Ubu sinavuga ngo ni ukubera izihe mpamvu, turabanza turebe icyemezo cy’urukiko”.

Uru rubanza rwaburanishijwe n’abacamanza bayobowe na Antoine Muhima mu gihe Ubushinjacyaha bwarimo Umushinjacyaha Mukuru wungirije, Angelique Habyarimana n’abacamanza bo ku rwego rw’igihugu barimo Claudine Dushimimana, Bonaventure Ruberwa, Jean Cabin Habimana na Jean Pierre Habarurema.

Rusesabagina yahamijwe icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba n’icyo gukora no kugira uruhare mu mutwe w’iterabwoba.

Uyu musaza w’imyaka 67 yagizwe umwere ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe, mu gihe ibindi bikorwa byakorewe mu bitero no gutera inkunga iterabwoba, bikaba bigize icyaha cyo gukora no kugira uruhare mu gikorwa cy’iterabwoba.

Urukiko rwavuze ko nta nyoroshyacyaha yahabwa kuko atitabiriye amaburanisha ngo asobanure byimbitse ibyaha yashinjwe.

Rwasobanuye ko ibyaha Rusesabagina yakoze bigize impurirane mbonezamugambi kandi byateje urupfu ku buryo yagombaga guhanishwa gufungwa burundu.

Urukiko rwamugabanyirije ibihano nyuma yo kureba imikorere y’ibyaha n’ibyo yatangaje mu mabazwa ya mbere.

Umucamanza Mukamurenzi Béatrice yagize ati: “Urukiko rurebye imikorere y’ibyaha bihama Rusesabagina Paul, uburyo abazwa mu iperereza ndetse anaburana ibirebana n’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo hari ibyo yemeye agasobanura uburyo byakozwe akabisabira imbabazi, ndetse akaba ari ubwa mbere akurikiranyweho ibyaha mu nkiko, akwiye kugabanyirizwa ibihano, agahanishwa igifungo cy’imyaka 25”.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *