Umunyarwandakazi witwa Julienne Kayirere, atangaza ko Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Mubende (DPC), muri Uganda, yashimuse umwana we w’uruhinja rw’ukwezi kumwe, Joana Imanirakiza, rwari rucyonka, ubu imyaka itatu ikaba ishize atararubonaho.
Julienne Kayirere, avuga ko DPC yamushimutiye umwana mu 2018 nyuma yo kumufungira muri kasho ya Polisi i Mubende amaze gufatirwa ahitwa Kasambya muri ako karere.
Uyu mubyeyi nk’uko Virunga Post ibitangaza, umwana we ubu yujuje imyaka itatu kuko ngo yamubyaye mu Kwakira 2018, akamwamburwa kuwa 9 Ugushyingo 2018.
Yagize ati ” Biranshengura cyane nibaza niba umwana wanjye akiriho n’uwaba amufite.”
Kayirere avuga ko ubwo yarekurwaga na polisi, yabasabye kumusubiza umwana we ariko barabyanga. Avuga ko ntako atagize, agatakamba ngo ahabwe umwana we ariko bikaba iby’ubusa.
Yemeza ko ku bwo gusaba umwana we, polisi yongeye kumufungira ahitwa Kaweeri muri Mubende, ahamara amezi 11 nta makuru ye azwi.
Yashinjwe ko ari muri Uganda mu buryo butemewe, icyaha atigeze aregerwa mu rukiko.
Kayirere avuga ko yafashwe nabi ubwo DPC wa Mubende yafashwaga ngo atware umwana we.
Uyu mugore yaje kurekurwa avanwa ahitwa Kaweeri mu ntangiriro za 2019, asubira Kasambya ngo ahabwe umwana we ariko biba iby’ubusa.
Icyo gihe bamubwiye ko umwana yajyanwe muri oluferina yitwa Glory Land Children’s Home iri muri Mubende gusa ngo naho yagezeyo bamubwira ko nta mwana we uhaba.
Yagize ati: “Naramubuze, mbaza polisi aho umwana wanjye ari, ahubwo bangira nk’umusazi, bahita bongera kumfunga. Umwe mu bapolisi yambwiye ko umwana wanjye yapfuye”.
Avuga ko yabifashe nko kubeshywa kuko nta murambo yahawe, ko ahubwo raporo y’isuzuma-murambo yahawe yari iy’undi mwana witwa Rebecca Birungi.
Avuga ko yabwiwe ko azicwa, Ati: “Batangiye kuntera ubwoba bambwira ngo bazanyica ninkomeza gukurikirana iki kibazo. Njye ariko ntacyo bimbwiye”.
Kayirere ari mu Banyarwanda bazanwe bajugunywa ku mupaka wa Gatuna, umwana we asigara aho atazi.
Hari amakuru ko ubuyobozi bw’ u Rwanda bwagerageje kuvugana na Uganda kuri iki kibazo ariko ntacyo byatanze.
Kayirere avuga ko n’ubu agitegereje ibitangaza byo kuzabona umwana we, Imanirakiza Joana.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.