Ikipe ya Uganda yahaye ubutumwa bukomeye Amavubi, iyamenyesha ko itaje Kwita Izina, ngo ni ah’ubutaha

Ikipe ya Uganda y’umupira w’amaguru, Uganda Cranes, yavuze ko itaje mu Rwanda mu ruzinduko rwo kwita izina abana b’ingagi, ko ahubwo icyayizanye ari ugutsina Amavubi, igacyura amanota atatu.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa 6 Ukwakira 2021, iyi kipe ubwo yageraga mu Rwanda yatangaje iti: “Muraho Amavubi, turi abashyitsi banyu ariko Kwita Izina ni ah’ubutaha.”

Umukino uhuza amakipe yombi urabera kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, kuri uyu wa 7 Ukwakira 2021. Ni uw’ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’irushanwa ry’igikombe cy’Isi rizabera muri Qatar mu 2022.

Tubibutse ko Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru mu bagabo ‘Amavubi’, yakoze imyitozo ya mbere ku wa Kane, yitegura imikino ibiri izahuramo na Uganda mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

U Rwanda ruzabanza kwakira Uganda mu mukino w’umunsi wa gatatu w’Itsinda E ku wa 7 Ukwakira saa Kumi n’ebyiri i Nyamirambo mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kampala tariki ya 10 Ukwakira.

Nyuma y’uko Ikipe y’Igihugu ihamagawe ku wa Mbere w’iki cyumweru, abakinnyi bitabiriye ubutumire ku wa Gatatu, babanza gupimwa COVID-19 mu gihe batangiye imyitozo ku wa Kane i Nyamirambo nyuma yo kubona ibisubizo bigaragaza ko ari bazima.

Muri iyi minsi ya mbere, umutoza Mashami Vincent ari gukorana n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu mu gihe abakina hanze bazatangira kugera mu Rwanda nyuma y’impera z’icyumweru bamaze gukinira amakipe babarizwamo.

Kuri ubu, abakinnyi 23 b’imbere mu gihugu ni bo bazajya bitabira imyitozo ikorerwa kuri Stade Amahoro mu gitondo mu gihe nimugoroba bazajya bakorera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Mu myitozo ya mbere, hagaragayemo amasura mashya nka Niyibizi Ramadhan wa AS Kigali na Kato Nemeyimana Samuel wa Bugesera FC, bombi bahamagawe bwa mbere mu Ikipe y’Igihugu.

Mu mikino ibiri imaze gukinwa mu itsinda E, u Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe rwakuye kuri Kenya byanganyije igitego 1-1 mu gihe rwari rwatangiye iyi mikino rutsindwa na Mali igitego 1-0.

Mali ifite amanota ane ku mwanya wa mbere, ikurikiwe na Uganda na Kenya, byombi binganya amanota abiri.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *