Indirimbo ya Meddy yasibwe kuri YouTube yari imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 26

Umuhanzi w’Umunyakenya, Otile Brown yasibye ku rubuga rwa YouTube indirimbo Dusuma yakoranye n’Umunyarwanda Ngabo Medard wamamaye nka Meddy, imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 26.

Amakuru aturuka muri Kenya avuga ko iyi ndirimbo yari kuri shene ya Otile Brown yaba yasibwe bitewe n’uko ngo yaba ari inshishurano (inyiganano).

Kuri YouTube, Otile Brown izindi zirimo Aiyana, This Kind of Love na Chaguo la Moyo yari imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 25.

Izi ndirimbo zombi zanditse amateka muri Kenya kuko ni zo zarebwe inshuro nyinshi kurusha iz’abandi bahanzi muri iki gihugu.

Mu ntangiriro za Gicurasi 2021 ni bwo Dusuma yari imaze ku rubuga rwa YouTube amezi 10 yari imaze kurebwa izi nshuro zose.

Ni nacyo gihe Chaguo la Moyo yari imaze imyaka itatu kuri uru rubuga yari imaze kurebwa muri ubu buryo.

Icyo gihe Otile yatambukije ubutumwa kuri Instagram bushimira Meddy, abafana bakomeje kumushyigikira n’undi wese wagize uruhare mu gutuma izi ndirimbo zikundwa. Gusa, ubu nabwo bwamaze gusibwa.

Uyu muhanzi ntabwo aratangaza impamvu yatumye afata iki cyemezo.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *