Abaturage basaga miliyoni 2 bafite indwara zo mu mutwe mu Rwanda. >>>Inkuru irambuye

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) bugaragaza ko Abanyarwanda 20.5% bagendana n’uburwayi bwo mu mutwe, igereranya (extrapolation) rishingiye ku mubare wa miliyoni zikabakaba 13 z’Abanyarwanda rikaba rigaragaza ko abasaga miliyoni ebyiri bafite ibibazo byo mu mutwe, aho umuntu umwe kuri batanu aba afite ubwo burwayi agendana abizi cyangwa atabizi.

Indwara zo mu mutwe ni nyinshi ariko mu ziganje mu Rwanda harimo iy’agahinda gakabije yihariye 11.9%, iy’umuhangayiko yihariye 8.6%, ihungabana riterwa n’ibihe bikomeye umuntu yanyuzemo ryihariye 3.6%, indwara yo kunanirwa kwifata ku ngeso runaka yihariye 3.6% n’igicuri cyihariye 2.9%.

Ubwo bushakashatsi bwakozwe ku bantu basaga 19,000 mu turere twose tw’Igihugu bugaragagaza ko indwara zo mu mutwe ziganje cyane mu bagore cyane kurusha abagabo, aho 53.3% by’abarwayi ari abagore mu gihe 48.8% ari abagabo.

Abarwayi benshi babonetse mu Ntara y’Amajyapfo ikurikirwa n’Umujyi wa Kigali, nubwo iyo harebewe ku Turere aka Gasabo ari ko kaza imbere mu kugira umubare uri hejuru y’abafite ibyo bibazo by’uburwayi bwo mu mutwe.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri RBC, Dr. Yvonne Kayiteshonga, yavuze ko icyo kibazo gikomera cyane iyo bigeze ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi aho imibare yikuba inshuro zigera kuri enye.

Iyo mibare igaragaza ko umwe kuri babiri cyangwa 52% by’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagendana n’uburwayi bwo mu mutwe bumwe cyangwa ubundi.

Dr. Kayiteshonga yavuze ko ikindi giteye impungenge ndetse kikaba gikeneye ingamba zihariye, ari uko umwana umwe mu bana 10 b’ingimbi n’abangavu bafite hagati y’imyaka 14 na 18, aba afite ikibazo cyo mu mutwe.

Yagize ati: “Ikindi, kubera amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi hari n’abandi Banyarwanda benshi cyane batuzuza ibisabwango byitwe ko barwaye mu mutwe, ariko bafite ubuzima bwahungabanye; bihangana bakabyuka bakajya ku kazi, bakajya ku ishuri, bagakora imirimo, ariko ubuzima bwabo bukaba butazongera kumera nk’uko bwari bumeze mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994”.

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwifatanya n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka wo kwita ku buzima bwo mu mutwe, ku Cyumweru taliki ya 10 Ukwakira 2021, Dr. Kayiteshonga yaboneyeho kwibutsa abaturarwanda ko ubuzima bwo mu mutwe ari wo musingi w’imibereho ya muntu bityo hakenewe ubufatanye mu kububungabunga.

Ati: “Nta buzima bwiza bwo mu mutwe bwaboneka mu Gihugu hatabayeho ubufatanye bw’inzego n’abantu”.

Avuga ko nyuma yo kubona ko mu Banyarwanda bafite ibibazo byo mu mutwe, ariko umubare munini nubwo uzi ko hari serivisi ntuzigane, kwizihiza uyu munsi Mpuzamahanga bizaba bifite insanganyamatsiko igira iti ”Nyuma y’uko wagize uburwayi bwo mu mutwe, hari icyizere ko ubuzima bukomeza. Reka twivuze”.

Yakomeje agira ati: “Iyo wubatse inyubako zibonekamo abaganga bakira abarwayi bagatanga n’imiti ukaba ufite n’ibikoresho byose bikenewe, ariko abantu ntibagane iyo serivisi haba harimo ikibazo. Iyo bigeze kuri serivisi zirebana n’ubuzima bwo mu mutwe usanga abantu batinya akato gakorerwa umuntu ufite indwara zo mu mutwe. Usanga imyumvire ari myinshi, idafasha abantu kugira ngo bumve ko ari ikibazo gishobora kuvurirwa kwa muganga”.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuvuzi bw’Indwara zo mu mutwe muri RBC Dr. Iyamuremye Jean Damascène, yongeyeho ko indwara zo mu mutwe zitakiri izumvwa mu mahanga gusa, kuko no mu Rwanda zihari kandi ku kigero cyo hejuru cyane ukurikije ibyavuye mu bushakashatsi.

Ati: “Izi ndwara ziri mu Rwanda kandi ziri hose, ziri mu Turere twose, ariko Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali ni ko kaza ku mwanya wa mbere kagakurikirwa n’Akarere ka Huye, aka Gisagara n’aka Nyamagabe tubarizwa mu Ntara y’Amajyepfo”.

Indwara zo mu mutwe zibasira abantu bose ariko by’umwihariko hakaba ibyiciro byibasirwa kurusha abandi, cyane cyane abahuye n’akaga k’ihohoterwa rirenze kamere nka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr. Iyamuremye yanashimangiye ko icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka ku buzima bwo mu mutwe bw’Abanyarwanda ndetse n’abatuye Isi muri rusange, cyane ko cyabategetse guhindura imibereho ibasaba kudashyikirana n’abandi nk’uko bari babimenyereye.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Imiterere y’uburwayi bwo mu mutwe muri buri Karere
Indwara 13 zikunze kuboneka cyane mu Rwanda

Inkuru ya Imvaho Nshya

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *