Ntibisanzwe: Umukinnyi yakubise umusifuzi kugeza ataye ubwenge amushinja kwanga gusifura ikosa

Umukinnyi w’umupira wamaguru muri Brazil yafunzwe akurikiranyweho icyaha cyo gushaka kwica nyuma yo gukubita nkana umusifuzi umugeri mumutwe bigatuma ahita ata ubwenge.

William Ribeiro ukinira ikipe ya Sao Paulo de Rio Grande yo mu cyiciro cyo hasi muri Brazil, yakiriye nabi icyemezo cy’umusifuzi Rodrigo Crivellaro cyo kwima ikipe ye coup Franc ubwo yari ihanganye na Guarani de Venancio Aires, niko kumwegera amukubita hasi ndetse amukubita umugeri mu mutwe ata ubwenge.

Uyu mukinnyi yakubise inshuro ebyiri umusifuzi Crivellaro, ndetse ku nshuro ya kabiri yamukubise aryamye hasi umugeri w’umutwe, ata ubwenge.

Crivellaro yahise ajyanwa mu bitaro byo hafi aho, maze Ribeiro afungirwa kuri sitade.

Umuyobozi wa Polisi ya Venancio Aires, Vinicius Assuncao, yatangarije ikinyamakuru UOL cyo muri Brazil ko arega Ribeiro icyaha cyo gushaka kwica kuko bigaragara ko yari afite umugambi wo guhitana Crivellaro.

UOL ivuga kandi ko Ribeiro yaherukaga kurekurwa by’agateganyo, nabwo kubera kwibasira undi musifuzi n’umufana.

Ku wa kabiri mu gitondo, Crivellaro yavuye mu bitaro avuga ko atarareba amashusho y’ibyabaye muri uyu mukino wo kuwa Mbere, wabaye ku munsi w’isabukuru y’imyaka 113 ya Sao Paulo de Rio Grande.

Perezida w’ikipe ya Sao Paulo, Delvid Goulart yemeje ko amasezerano ya Ribeiro yahagaritswe.

Goulart yanditse ati: “Birababaje, biteye ikimwaro kandi birimo kwigomeka”.

“Ku munsi nyirizina,umuryango wose w’umutuku n’icyatsi wari uteraniye kwizihiza isabukuru yimyaka 113 ya Sao Paulo RS, ikipe yacu yahuye na kimwe mu bihe bibabaje byabayeho mu mateka yayo, ibintu byababaje abantu bose badakunda umupira wa Gaucho gusa ahubwo abakunda siporo muri rusange”.

“Turasaba imbabazi isi yose ku bw’umusifuzi wakomeretse n’umuryango we ndetse tunasaba imbabazi abaturage muri rusange kubera ibintu bibabaje byagaragaye uyu munsi”.

“Amasezerano y’umukinnyi wakoze amakosa araseswa. Byongeye kandi, ingamba zose zishoboka zemewe n’amategeko zijyanye n’iki kibazo zizafatwa”.

Umukuru wa polisi ishinzwe iperereza, Vinicius Assuno, yavuze ko umucamanza ariwe uzahitamo niba Ribeiro azakomeza gufungwa mu gihe cy’iperereza cyangwa akarekurwa by’agateganyo.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Ubwo Ribeiro yari agiye gufungwa

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *