Rutsiro: Umwarimu akurikiranyweho gusambanya ufite uburwayi bwo mu mutwe

Umwarimu wo ku ishuri ribanza rya Remera, riherereye mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Boneza afunzwe akekwaho gusambanya umukobwa ufite ubumuga bwo mu mutwe w’imyaka 31.

Amakuru ducyesha ikinyamakuru Umuseke, avuga ko uyu murezi iki cyaha akekwaho yagikoze mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki ya 5 Ukwakira 2021, mu Mudugudu wa Bikono mu Kagari ka Bushaka.

Umuyobozi w’Umusigire w’Umurenge wa Boneza, Mbanzabugabo Jean Claude, avuga ko uyu murezi afunzwe akekwaho gusambanya ufite uburwayi bwo mu mutwe.

Yagize at: “Ni byo koko mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, nibwo abagabo babiri bamuzanye ku Murenge bavuga ko bamusanze ari mo asambanya ufite uburwayi bwo mu mutwe arimo ataka, bamenyesha inzego z’Umudugudu nibwo yafashwe azanwa ku Murenge, natwe tumushyikiriza inzego z’umutekano”.

Uyu muyobozi yavuze ko ukekwa gukora iki cyaha yahise agezwa kuri sitasiyo ya Polisi ishami rya Ruhango.

Mu gihe ukekwa gusambanywa yahise ajywanwa kuri One stop Center iri ku Bitaro bikuru bya Murunda kugira ngo abashe kwitabwaho.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *