Ndizeza Perezida Kagame ko nazinutswe gusubira mu bikorwa bihungabanya umutekano w’u Rwanda: Bazeye wari umuvugizi wa FDLR

Nkaka Ignace alias La Forge Bazeye Fils wahoze ari Umuvugizi w’Umutwe wa FDLR, yasabye ko atahamywa ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba akurikiranweho ahubwo agasubizwa mu buzima busanzwe nk’uko bigendera abahoze ari abarwanyi.

Yahise yizeza Perezida Paul Kagame ko yamaze kuzinukwa gusubira mu bikorwa bihungabanya umutekano w’u Rwanda.

Kuri uyu wa Kane ni bwo Bazeye na Lt Col Nsekanabo Jean Pierre Alias Abega basabiwe n’Ubushinjacyaha gufungwa burundu.

La Forge Bazeye na Lt Col Abega wahoze ashinzwe iperereza muri uriya mutwe, bafatiwe ku mupaka wa Bunagana mu Ukuboza 2018 bavuye muri Uganda mu nama yabaye hagati ya tariki 15-16 Ukuboza, yahuje abahagarariye RNC ya Kayumba Nyamwasa na FDLR.

Urubanza rwabo kuri ubu ruri kugana ku musozo rumaze imyaka ibiri ruburanishwa n’urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya imipaka.

Bombi bakurikiranweho kuba mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, kugira uruhare mu bikorwa bya FDLR, kugambana no gushishikariza abandi gukora ibikorwa by’iterabwoba, kugirana umubano na leta y’amahanga bigamije gushoza intambara, icengezamatwara ryo kwangisha leta y’u Rwanda mu mahanga no kurema umutwe w’ingabo utemewe.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kubahamya ibi byaha kubera ibitero FDLR yagiye ikaba mu Rwanda mu myaka yashize bikagwamo abantu.

Bwavuze ko La Forge Fils Bazeye na Abega bari mu bayobozi ba FDLR, bityo bakaba baragize uruhare mu byo uwo mutwe wakoze ahantu hatandukanye, bityo busaba ko bahamywa biriya byaha.

Kuri Nkaka by’umwihariko, ubushinjacyaha byavuze ko urukiko rukwiye kumuhamya icyaha cyo gukwiza amakuru atari yo akora icengezamatwara rigamije gusebya leta mu bihugu by’amahanga.

Buti: “Turasaba ko bahanishwa igifungo cya burundu, kandi buri wese akamburwa uburenganzira afite mu gihugu”.

Abaregwa ku rundi ruhande bavuga ko ubwabo nta cyaha bakoze, basaba guhabwa amahirwe yo gusubizwa mu buzima busanzwe cyangwa koroherezwa ibihano, nk’abandi bahoze mu nyeshyamba za FDLR batashye.

Ignace Nkaka yabwiye urukiko ko ibyaha aregwa we bwite “nta kimenyetso ubushinjacyaha bwigeze bugaragaza” ko yabikoze.

Avuga ko ibyo yatangazaga nk’umuvugizi wa FDLR byose ari amabwiriza yahabwaga n’abari bamukuriye.

Avuga ko ibyo aregwa byinshi abihuriyeho n’abahoze muri FDLR n’iyindi mitwe batashye bagasubizwa mu buzima busanzwe, asaba ko na we agirirwa nka bo.

Yasabye urukiko “guca inkoni izamba” cyangwa rukamuhanisha igihano nk’icyahawe Lt Col Nditurende Tharcisse na Lt Col Habiyaremye Noel bahoze mu buyobozi bwa FDLR bahanishijwe gufungwa imyaka itatu, binajyanye n’uko atigeze agorana mu rubanza.

Yunzemo ati: “Kandi ndizeza Perezida wa Repubulika ko nazinutswe kuba nakongera gusubira mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, uwari Sauli ubu yahindutse Paulo.”

Lt Col Nsekanabo we yavuze ko ibyaha ubushinjacyaha bumurega bikwiye kuryozwa abakuru ba FDLR kuko we atafataga ibyemezo.

Yahakanye ko atigeze ayobora iperereza rya FDLR kandi ko nta kimenyetso ubushinjacyaha bwabigaragarije, na we asaba gufatwa nk’abandi bahoze muri FDLR.

Biteganyijwe ko umwanzuro w’urubanza uzasomwa ku wa 15 Ukuboza.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *