Maze imyaka itatu nkubitwa n’umugore wanjye, ajya amfatiraho icyuma: Umugabo wandikiye Radiyo na Televiziyo

Umugabo wahishe izina rye, yandikiye Radiyo na televiziyo bytwa Citi mu kiganiro cyitwa Sister Sister show avuga ko mu myaka itatu ishize, yagiye akubitwa n’umugore we rimwe na rimwe akamushyira icyuma ku ijosi.

Uyu mugabo wo muri Ghana yavuze ko ibi byabaga mu gihe ntacyo aba atakoreye uugore we ngo amushimishe.

Iki kiganiro kiyoborwa n’uwitwa Jessica Opare-Saforo, nicyo uyu mugabo yatangarijemo urwo gusenya abonera mu rugo rwe.

Avuga ko ntako aba atagize ngo ahe umuryango we ibikenewe, ariko umugore we ntabure kumwiyenzaho, ngo amukubite.

Aba bombi bamaze imyaka itanu babana, babyaranye abana b’impanga bafite imyaka ine

Uyu mugabo ati: “Maze imyaka itatu ndi ku nkoni z’umugore. Mu by’ukuri ntanga buri kimwe, marana igihe n’abana bacu kandi nkora uko nshoboye ngo bishime. Icyo njye niturwa ni ni ukunkubita no kuntuka, ntasubiriramo uwo ari we wese kuko numva biteye ikimwaro”.

Uyu mugabo avuga ko “Byatangiye ubwo nakekakaga ko hari umugabo basigaye bafitanye agakungu. Nabimubajijeho arya karungu”.

“Yagiye mu itsinda ririmo abandi bantu ariko nyuma nza kubonako hari umugabo bafitanye umubano udasanzwe. Mbimubajijeho, ararakara bikomeye. Yigeze no kumfatiraho icyuma ku ijosi. Nibaza niba ntacyo yikeka kuki byahise bimurakaza?”

Akomeza agira ati: “Narezwe kudakubita umugore cyangwa ngo musubize turwane gusa ubu byanyobeye”.

Avuga ko atumva neza icyatuma umugore yishakiye yahinduka mu kanya nk’ako guhumbya, agatangira kumuhohotera.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *