Amakuru mashya: Umutoza wa APR FC ntabwo azatoza imikino nyafurika

Ikipe ya APR FC izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League, umutoza wayo mukuru Adil Mohamed ntabwo azatoza iyi mikino kuko adafite ibyangombwa bihagije.

APR FC irahaguruka mu Rwanda murucyerera rwo kuri uyu wa kane barekeje muri Djibouti gukina umukino wijonjora rya mbere muri CAF Champions League na Mogadishu City tariki ya 12 Nzeri 2021.

Iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda izakina uyu mukino idafite umutoza wayo mukuru kuko amategeko ya CAF atemera ibyangombwa bye.

APR FC izatozwa n’umutoza wungirije ariwe Jamel Eddine Neffati w’imyaka 32 uheruka gusimbura Pablo Morchón.

CAF imaze iminsi yaramenyesheje ubuyobozi bwa APR FC ko umutoza wayo atemerewe gutoza imikino itegurwa na CAF kuko ibyangombwa bye bidahuye nibyo basaba.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *