I Nyagatare, abaturage basanze umugabo amanitse mu kagozi yapfuye biteza impagarara mu murenge wose

Kayitare Charles w’imyaka 55 y’amavuko yitabye Imana, bikaba bikekwa ko yiyahuye akoresheje umugozi, akaba yasanzwe mu gikoni cy’iwe.

Ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Nzeli 2021, saa yine za mugitondo, bibera mu mudugudu wa Nyakigando akagari ka Shonga, Umurenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge Tabagwe Munyangabo Celestin, avuga ko hataramenyekana impamvu yamuteye kwiyahura kuko nta makimbirane yari afitanye n’umugore we.

Ati: “Turacyashakisha impamvu yamuteye kwiyahura kuko nta makimbirane azwi yari afitanye n’umugore we ndetse n’abana”.

Nyamara bamwe mu baturage bavuganye na Kigalitoday ku murongo wa telefone bavuze ko hashize iminsi umugabo afatiye umugore we mu busambanyi ari nabyo bakeka ko ariyo ntandaro yo kwiyahura.

Umwe yagize ati: “Hashize icyumweru umugabo afashe umugore we asambana guhera ubwo ntiyongeye kurya yiyicishije inzara kuburyo ataryaga. Urebye niyo mpamvu yiyahuye”.

Uyu muturage utifuje ko amazina ye atangazwa avuga ko babajwe cyane n’urupfu rwa Kayitare kuko yari umukirisitu cyane kandi akaba ari umuntu wajyaga inama cyane.

Amakuru avuga ko umubiri wa Kayitare Charles wari ujyanywe ku bitaro bya Nyagatare kugira ngo upimwe.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *