Menya Impamvu abagabo n’abasore bakunda gusinzira nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina

Nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina, abagore baba bashaka kuganira n’uwo baryamanye cyangwa gukomeza iyo mibonano mu gihe abagabo bo bashimishwa no guhita basinzira nta kindi bitayeho ku buryo hari abagore bashobora gukeka ko badakunzwe n’umugabo bari kumwe.

Ikipe y’abashakashatsi b’Abafaransa yayobowe na Dr Serge Stoléru yagaragaje ko nyuma y’imibonano mpuzabitsina, ubwonko bw’abagabo buhita buhindura gahunda bugakenera kuruhuka vuba bityo bigatuma umubiri w’umugabo wose uhita ukenera kuruhuka ndetse yajya mu buriri agahita asinzira.

Ibi aba bashakashatsi babigezeho nyuma yo gusuzuma ubwonko bw’abantu batandukanye mbere na nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina bakoresheje scanneur bagasanga mu miterere y’umugabo, ibice bigize ubwonko ndetse n’ibibufasha gukora neza bihita bikenera kuruhuka nyuma y’icyo gikorwa cy’ibyishimo byinshi umugabo abona mu mibonano mpuzabitsina.

Dr Stoléru avuga ko ubu bushakashatsi ari inzira yo kugaragariza abagore ko ugucika intege kw’abagabo ari ibya bose nyuma y’imibonano mpuzabitsina, kandi abibwiraga ko ari agasuzuguro cyangwa kudakundwa nuwo bakorana imibonano mpuzabitsina ntaho bihuriye ; nk’uko tubikesha ikinyamakuru Top Santé.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *