Amakuru mashya: Uwahoze ari umukozi w’Urwego rw’Ubutasi mu Rwanda yinjiye muri RNC afashijwe na Uganda.

Ku wa 26 Ugushyingo, Fred Asiimwe Kanamugire w’imyaka 43 y’amavuko wahoze ari umukozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza, NISS, yinjiye muri Uganda aba undi mu bo Urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda, CMI, rwinjije mu mutwe wa RNC.

Kanamugire yakoze mu NISS kugeza mu 2014 ubwo yafungwaga akurikiranyweho ibyaha byo guha amakuru y’ibanga umutwe wa RNC by’umwihariko Kayumba Nyamwasa na Jean Paul Turatsinze wahoze akuriye ubutasi muri uyu mutwe.

Yamaze imyaka ine muri Gereza, hanyuma aza kurekurwa mu 2018 ahawe imbabazi kuko hari ibyiyumviro ko yabonye umwanya uhagije wo guhindura imyitwarire no kwicuza amakosa yakoze. Kuva icyo gihe, yagiye agaragaza ko yahindutse n’ibyo akora byose akabikora mu ibanga.

Yajyaga abwira umugore we babyaranye abana batatu ko hari igihe azamusiga gusa undi ntamenye ko afite umugambi wo kwiyunga kuri RNC muri Uganda.

Kanamugire ni undi mu bagiye bareshywa na CMI bakinjira muri Uganda kugira ngo babe abayoboke ba RNC.

Mu baheruka harimo John Simbaburanga wahoze ari Umupolisi wavuye muri uru rwego akurikiranyweho ibyaha bya ruswa.

Yahise yerekeza muri Uganda agenda avuga ko yahigwaga kugira ngo agirirwe nabi ndetse umwaka ushize Sergeant Robert Kabera na we yahungiye muri Uganda nyuma y’uko yari atangiye gukurikiranwaho gusambanya umwana we.

Mu rubanza rurimbanyije rw’abahoze muri RNC bafatiwe muri RDC bakoherezwa mu Rwanda, Rtd Maj Habib Mudathiru, yahishuye uburyo CMI yagize uruhare mu kumureshya ikamufasha kwinjira muri RDC aho RNC ifite inkambi muri Kivu y’Amajyepfo ahazwi nka Minembwe.

Abinjijwe muri uyu mutwe banyuzwa muri Uganda, barindwa na CMI ndetse barafashwa mu gihe bakeneye gukora ibikorwa bihungabanya umudendezo w’u Rwanda.

Bivugwa ko iyo abo bantu bavuye mu Rwanda, baherekezwa n’abarinzi ba CMI bakabageza mu nzu z’ibanga ziri mu bice bitandukanye i Kampala.

Ingingo ijyanye n’uko Uganda ishyigikira imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ni kimwe mu bibazo byatumye umubano w’ibihugu byombi uzamo agatotsi.

Amasezerano ya Luanda agamije gukemura ibibazo yasabaga Uganda kureka gushyigikira imitwe igamije guhungabanya u Rwanda.

Ingingo imwe y’ayo masezerano igita iti: “Guhagarika ibikorwa bigamije guhungabanya urundi ruhande n’ibihugu by’ibituranyi n’ibyo gutera inkunga, guha imyitozo no kwinjiza abarwanyi mu mitwe igamije guhungabanya umutekano”.

N’ubu ibyo bikorwa biracyakomeje mu bice bitandukanye bya Uganda kuko abantu bajya muri RNC bahurizwa ahitwa Kiboga, Kakumiro, Kikagati, Kagadi n’ahandi.

Mu cyumweru gishize, muri Kagadi mu Burengerazuba bwa Uganda habereye ikiriyo ariko ubutumwa bwatangiwemo bwari bugamije gushyigikira ibikorwa bya RNC.

Amashusho yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umusaza umwe uvuga ko yitwa Nzabandora Muhammad utuye Gayaza mu Karere ka Wakiso, akaba ari umunyamuryango wa RNC.

Mu butumwa uwo musaza atanga, harimo n’inkunga RNC yemereye uwo wagize ibyago ingana n’imitwaro icumi y’amashilingi ya Uganda, ni ukuvuga hafi 30 000 Frw.

Nzabandora yakomeje avuga ko ikibabaje ari uko mugenzi wabo yapfuye atageze kuri gakondo (mu Rwanda), kandi ngo ari byo baharanira.

Src: IGIHE

https://twitter.com/KalindaMwene/status/1464003693129482240?ref_src=twsrc%5Etfw%7Ctwcamp%5Etweetembed%7Ctwterm%5E1464003693129482240%7Ctwgr%5E%7Ctwcon%5Es1_&ref_url=https%3A%2F%2Figihe.com%2Famakuru%2Fu-rwanda%2Farticle%2Fuwahoze-ari-umukozi-w-urwego-rw-ubutasi-mu-rwanda-yinjiye-muri-rnc-afashijwe-na

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

https://youtu.be/IbN1W0eOHqk

https://youtu.be/Kc5CDmg7JgA

https://youtu.be/wD1JUJTenqk

https://youtu.be/Ki-dVcWT0xA

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *