Amakuru y’aka kanya: Diamond Platnumz amaze gusohora Video y’indirimbo ‘Why’ yakoranye na The Ben.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 04 Mutarama 2022, ahagana saa yine zuzuye za mugitondo, nibwo umuhanzi The Ben na mugenzi we Diamond Platnumz basangije abakunzi babo amashusho y’indirimbo Why baherukaga gushyira ahagaragara mu buryo bw’amajwi.

The Ben yasohoye indirimbo yakoranye na Diamond nyuma y’imyaka yari ishize abahanzi banyuranye bo mu Rwanda bagerageza gukomanga muri WCB Wasafi ngo bakorane indirimbo n’uyu muhanzi ukomeye muri Tanzania ariko bikagorana.

Iyi ndirimbo ’Why’ ya The Ben na Diamond yamaze gusohoka mu buryo bw’amajwi ndetse kugeza ubu ubwo twandikaga iyi nkuru nibwo amashusho yayo yari amaze gusohoka.

Ni indirimbo yari itegerezanyijwe amatsiko kuko kuva Diamond izina rye ryakura mu muziki wa Afurika ndetse n’Isi benshi mu bahanzi bo mu Rwanda bagiye bamwipima ariko bikarangira bidakunze ko bakorana.

Imyaka 10 yari ishize Diamond akoranye indirimbo na Mico The Best nubwo itabashije gukorerwa amashusho kubera ubwumvikane buke bwabayeho hagati y’aba bahanzi.

Indirimbo ‘Sinakwibagiwe’ ya Mico The Best niyo y’umuhanzi nyarwanda Diamond yaherukaga kuririmbamo.

Nyuma yo kwipimwa n’abahanzi batandukanye mu Rwanda ariko ntibikunde, amakuru yaje kumenyakana mu mpera z’umwaka ushize ko The Ben yaba yabashije gufatisha Diamond uri mu bagezweho muri aka karere na Afurika muri rusange.

Kuva byamenyekana ko bagiye gukorana indirimbo, abakunzi b’umuziki nyarwanda, ntabwo bahwemye kotsa igitutu The Ben bamusaba kuyisohora vuba.

Ubu busabe bwarushijeho kuba bwinshi ubwo Diamond yasohoraga amafoto yo mu ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo ryabereye muri Tanzania.

Ni indirimbo byibuza yari imaze ukwezi itegerejwe n’abakunzi b’umuziki nyarwanda ndetse n’abakurikiranira hafi umuziki wa Afurika y’Iburasirazuba muri rusange.

Ku wa 2 Mutarama 2021, Diamond yabanje gusohora indirimbo yakoranye na The Ben mu buryo bw’amajwi aherekejwe n’amagambo yayo, nyuma y’iminsi ibiri ahita asohora n’amashusho yayo.

Ni indirimbo y’urukundo aho buri umwe muri aba bahanzi aba abwira umukunzi we amagambo y’urukundo amusezeranya kutazamuhemukira no kuzarinda urukundo rwabo.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/45bUPa2_zPs

https://youtu.be/5hCBIj43gRE

https://youtu.be/2XX5Aa1v59o

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *