Inama idasanzwe hagati ya FERWAFA n’abayobozi b’amakipe yitezweho ingamba zikakaye nyuma y’isubikwa rya shampiyona

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatumiye amakipe y’Icyiciro cya Mbere n’icya Kabiri mu bagabo n’abagore mu nama nyunguranabitekerezo yiga ku ngamba zakurikizwa mu kwirinda COVID-19 kugira ngo shampiyona zongere gusubukurwa.

Ku wa 30 Ukuboza 2021 ni bwo Minisiteri ya Siporo yatangaje ko “Imyitozo n’amarushanwa bigengwa n’ingaga za siporo bisubitswe” mu gihe cy’iminsi 30 uhereye tariki ya 1 Mutarama 2022.

Nyuma yaho, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yagaragaje ko iyo minsi 30 ishobora kugabanywa mu gihe amashyirahamwe y’imikino yaba yiyemeje gushyiraho ingamba zifatika zo kwirinda COVID-19 kuko hari ahagaragaye icyuho mu kubahiriza amabwiriza.

Umupira w’amaguru ni wo wari ufite amarushanwa yakinwaga mu mpera z’umwaka ndetse nta gushidikanya ko ari wo watunzwe agatoki nk’uko Minisitiri Munyangaju yabikomojeho ubwo yavugaga ko mu Cyiciro cya Kabiri no mu bagore nta bashinzwe kureba iyubahirizwa ry’amabwiriza ya COVID-19 baba bari ku kibuga.

Mu rwego rwo gushaka igisubizo byihuse, FERWAFA yatumiye amakipe y’Icyiciro cya Mbere n’icya Kabiri mu bagabo n’abagore mu nama iba kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 4 Mutarama saa Kumi, hifashishijwe ikoranubanga.

Yagize iti: “Tunejejwe no kubandikira kugira ngo tubatumire mu nama yo kwigira hamwe ingamba zo kwirinda covid-19 mu gihe cy’amarushanwa ategurwa na FERWAFA. Inama iteganyijwe ejo tariki ya 04/01/2022 [uyu munsi] guhera i saa Kumi (16H00)”.

“Inama izaba mu buryo bw’ikoranabuhanga. Imirongo (link) izakoreshwa turayibagezaho mbere y’uko inama itangira”.

Amakipe yitabiraga imyitozo n’amarushanwa mu Rwanda yasabwaga gukinira mu muhezo, abakinnyi n’abandi bayagize bakaba barikingije COVID-19 byuzuye ndetse bakipimisha iki cyorezo buri masaha 24.

Nta mibare Minisiteri ya Siporo, FERWAFA cyangwa amakipe byigeze bishyira hanze igaragaza uko ubwandu bwari buhagaze mbere y’uko shampiyona zihagarikwa mu mupira w’amaguru.

Inama yo kuri uyu wa Kabiri yitezwemo ingamba zikomeye, aho amakipe ashobora kongera gusabwa kuba hamwe mu mwihero nk’uko byagenze mu mwaka w’imikino wa 2020/21, ibintu abayobozi benshi b’amakipe bavuze ko byabashyize mu gihombo kuko batari babifite mu ngengo y’imari.

Hari amakuru avuga ko shampiyona zishobora kongera gusubukurwa nyuma y’imikino y’Amavubi na Guinée ariko byose biraterwa n’imyanzuro ifatirwa mu nama ya FERWAFA n’amakipe yose.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/45bUPa2_zPs

https://youtu.be/5hCBIj43gRE

https://youtu.be/2XX5Aa1v59o

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *