Kamonyi: Umugabo wakubiswe n’umukire ukubita abantu akabishyura avuga ko yahazahariye

Umugabo witwa Vincent Uwitonze wakubiswe na mugenzi we witwa Singirankabo Pierre uzwiho gukubita abantu akabishyura, avuga ko yamushegeshe ubwo yamukubitaga amuziza ko yasinze kandi atanywereye iwe.

Umugabo witwa Singirankabo Pierre abaturage bavuga ko yitwaza inkoni ibambyeho uruhu n’inkota, agakubita abantu ababaza uko bifata bagasinda kandi batanywereye mu kabari ke kari mu isantere y’ubucuruzi ya Samandugu, mu Kagari ka Nyamirembe, umurenge wa Karama mu Karere ka Kamonyi.

Uwitonze avuga ko kuwa 22 Ugushyingo 2021 yakubiswe na Pierre, akajya ku bitaro bya Remera-Rukoma aho yamaze ukwezi yivuza, abaganga bakamusaba ko atazagira ikintu yongera kwikorera ku mutwe.

Aganira na BWIZA ducyesha iyi nkuru, yagize ati: “Navuye kwa dogiteri bampa imiti igabanya ububabare. Maze ukwezi nivuza. Muganga yambwiye ko igikomere cyo mu mutwe ari mfunira gusa ngo nta gufwa ryavunitse. Ubu aho noroherewe nta kintu na kimwe mbasha kwikorera ku mutwe”.

Uwitonze usanzwe ari umufundi, avuga ko yareze Pierre Singirankabo mu rukiko nk’uko RIB yabimutegetse.

Ubu ariko Singirankabo ngo “Yirirwa yigamba ngo amafaranga yatanze niyo azatuma nta kintu aba ngo azantsinda kuko ari umukire. Ubu sinamunyura imbere aho apimira”.

Uwitonze Vincent avuga ko gukubitwa na Singirankabo Pierre byamuteje igihombo gikomeye.

Ati: “Nahombye ibintu byinshi kuko nari mfite umurima w’inyanya, sinigeze nkurikirana ngo ntere umuti”.

“Nsanzwe ndya ari uko napagashije ngo ntunge abana banjye batandatu, nafashe amadeni ngo nivuze. Guhomba byo nahombye ibintu byinshi cyane”.

Pierre Singirankabo uri mu kigero cy’imyaka 40, avugwaho gukubita abaturage bagera muri 13 mu bihe bitandukanye.

Ntibyakunze ko tumuvugisha ku byo ashinjwa byo gukubita Uwitonze n’abandi baturage.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamirembe, Twizerimana Thomas, ku murongo wa telefoni yavuze ko ayo makuru atayazi.

Yavuze ko ushinjwa gukubita abaturage akabishyura ari umuturage wubatse hafi y’akagari, ko atamuziho urugomo.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/45bUPa2_zPs

https://youtu.be/5hCBIj43gRE

https://youtu.be/2XX5Aa1v59o

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *