Amashusho ya Perezida Kagame ari muri bisi akomeje gutitiza imbuga nkoranyambaga

Imwe mu mafoto akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, ni igaragaza Perezida Paul Kagame ari mu modoka rusange (bisi) asa n’uganira na Akinwumi Adesina, uyobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere. 

Ni ifoto yafashwe ku wa Mbere tariki 18 Ukuboza mu 2023, ubwo habaga umuhango wo kureba aho umushinga wo kubaka mu Rwanda, Ishami ry’Uruganda rwa BioNtech ruzobereye gukora inkingo ugeze, ndetse no gutaha igice cyarwo cya mbere cyamaze kuzura. 

Kimwe mu byagaragariye amaso ya buri wese, ni uko Abayobozi bose bitabiriye uyu muhango bakoresheje imodoka rusange, aho bamwe bazanaga imodoka zabo bwite cyangwa iz’akazi zikabageza kuri Kigali Convention Centre ubundi bakinjira muri bisi zabaga zateganyijwe. 

Iyi gahunda kandi yanubahirijwe n’abayobozi bakuru bari muri uyu muhango barimo Perezida Paul Kagame, Perezida wa Sénégal, Macky Sall, uwa Ghana, Nana Akufo-Addo, Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Mottley, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula von der Leyen n’Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Akinwumi Adesina. 

Aba bayobozi bakuru bageze i Masoro mu Karere ka Gasabo ahabereye uyu muhango bari mu modoka rusange imwe. Ibintu byatumye benshi batangara kuko bitamenyerewe cyane mu Rwanda ko Abayobozi b’Ibihugu bishobora kugenda mu modoka rusange. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *