Amiss Cédric wavugwaga muri Rayon Sports yanzwe kubera impamvu ikomeye ubuyobozi bwa Rayon Sports butakihanganira

Aba Rayon bamushakaga bihangane! Amiss Cédric wavugwaga muri Rayon Sports yanzwe kubera impamvu ikomeye ubuyobozi bwa Rayon Sports butakihanganira. 

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bubifashijwemo n’umuyobozi mukuru w’iyi Kipe Perezida Uwayezu Jean Fidélé mu nama yabaye ku wa mbere bwanzuye ko batazigera basinyisha umurundi kabuhariwe Amiss Cédric wabiciye bigacika mu myaka icumi ishize ubwo yakiniraga iyi kipe kubera impamvu y’ibyamirenge uyu mukinnyi yibufuzaga guhabwa. 

Amiss Cédric yifuzwaga bikomeye na benshi mu bakunzi ba Rayon Sports bibukaga ibihe byiza uyu mukinnyi yagiriye muri iyi kipe y’ubukombe hano mu Rwanda gusa ibye byashyizweho akadomo ntabwo azigera aza muri Rayon Sports nk’uko byari byatangajwe mbere. 

Impamvu: Amiss Cédric utuye hano mu Rwanda i Kibagabaga yifuzaga amafaranga angana na miliyoni eshanu buri kwezi kandi akaba yashakaga gusinya amasezerano y’amezi atandatu gusa mu rwego rwo kugira arebe ko yabona indi yo hanze imwifuza dore ko yaherukaga gukina muri shampiyona ya Saudi Arabia aho yahembwaga arenga miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda. 

Ibi byatumye Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidélé na bagenzi be bayoborana babonako nta nyungu babafitemo dore ko muri icyo gihe cy’amezi atandatu yaba amaze kubatwara asanga miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda kandi akagendera ubuntu mu gihe yaba abonye ikipe. 

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwanzuye ko buretse gahunda yo gusinyisha Amiss Cédric bufata icyemezo cyo kwiruka kuri Richard Kirongozi wa Kiyovu Sports ndetse na Niyonzima Olivier Sefu nawe ukinira Kiyovu Sports. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *