Amerika yafatiye ibihano umushoramari ukomeye ufitanye amahari na Leta’u Rwanda

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zafatiye ibihano umushoramari w’Umubiligi, Alain Goetz, kubera ubucuruzi bwa magendu ya zahabu yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezidansi ya Amerika ishinja Goetz na Sosiyete ye yitwa African Gold Refinery (AGR) gukura zahabu muri muri RDC bakayinyuza mu Rwanda no muri Uganda, hanyuma amafaranga ayivuyemo agahabwa imitwe ihungabanya amahoro, umutekano n’ituze bya RDC; ndetse n’akarere iherereyemo.

Ni amakuru yemejwe na Brian Nelson, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wungirije ushinzwe gukurikirana iterabwoba ndetse n’ubutasi mu by’imari.

Yagize ati: “Zahabu itemewe itanga isoko nini y’amafaranga ku mitwe yitwaje intwaro yo mu Burasirazuba bwa RDC aho igenzura ibirombe ndetse ikanakoresha abacukuzi”.

“Alain Goetz n’abo bakorana bagize uruhare mu ntambara y’imitwe yitwaje intwaro bakira zahabu yo muri RDC batabanje kubaza aho yaturutse”.

AGR ishinjwa kuba kuva muri 2016 yaragiye igura zahabu mu birombe bigenzurwa n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba ya Congo, ari na yo mpamvu Goetz yafatiwe ibihano.

Imitwe Amerika yagaragaje nk’iyagiye igira imikoranire n’uriya mushoramari irimo iya Mai-Mai Yakutumba na Raia Mutomboki.

Kuba Alain Goetz yahanwe bisobanura ko niba hari imitungo afite muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa Company ye ya AGR igomba gufatirwa na Leta ya kiriya gihugu.

Uyu mugabo yafatiwe ibihano na Amerika mu gihe amaze iminsi afitanye umwuka mubi na Leta y’u Rwanda ahanini kubera imisoro ituruka mu bucuruzi bwa zahabu.

Uyu mwuka ushingiye ku ruganda rwa Aldango rwa mbere rwatunganyaga zahabu mu Rwanda Goetz yari afitemo imigabane ingana na 50%, n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA).

Mu minsi yashize uru ruganda rwatangiye kutumvikana n’inzego zishinzwe imisoro mu gihugu, kubera kutishyurira ku gihe.

Amakuru ducyesha BWIZA avuga ko mu mpera za 2019 Aldango yari imaze kugeramo Leta y’u Rwanda imisoro n’ibirarane bya miliyari 113 Frw yo guhera mu 2017 ubwo yatangiraga gukora.

Bivugwa ko RRA yagerageje kwegera ubuyobozi bw’uruganda ngo bwishyure, ariko Goetz akavuga ko adashobora kwishyura imisoro kuko ubwo yemererwaga gukorera mu Rwanda yasonewe.

Uyu mushoramari ngo yasabwe kwerekana inyandiko n’ibyangombwa ashingiraho avuga ko yasonewe imisoro arabibura, biba ngombwa ko ikibazo kizamurwa kigezwa mu nkiko.

Ku wa 27 Mutarama 2021 Guverinoma y’u Rwanda yahagaritse burundu icyangombwa cya Aldango kiyemerera kohereza hanze zahabu yatunganyirijwe mu Rwanda, binajyanye n’uko iyi Company yakekwagaho kwivanga mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro bwa magendu, bikaza kumenyekana kandi bigashyira icyasha ku Rwanda.

Mu nkiko hemejewe ko imitungo ya Aldango igurishwa hakishyurwa imisoro uruganda rutishyuye.

Mu itangazo Alain Goetz yanyujije ku rubuga rwa Aldango mu minsi ishize, yagaragaje ko yarenganyijwe na Leta y’u Rwanda, kuko mu byo yijejwe mbere yo gufata icyemezo cyo gushinga uruganda mu Rwanda bitubahirijwe.

Yavuze ko hari nk’aho yari yemerewe “gusonerwa imisoro kuko intego nyamukuru ya Aldango ari ukongerera agaciro ibikorerwa mu Rwanda”.

Umushoramari Goetz avuga ko yarenganyijwe na Guverinoma y’u Rwanda kandi ko azakomeza kujuririra icyo cyemezo kuko ifite ibimenyetso simusiga.

Amakuru ahari ni uko umushoramari Goetz ashobora kuba yaragannye inkiko mpuzamahanga zo mu Bufaransa kugira ngo zimurenganure.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *