Gen Muhoozi Kainerugaba yahishuye umubare w’inyambo Perezida Kagame yamugabiye

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yahishuye ko Perezida Paul Kagame yamugabiye inka 10 z’Inyambo.

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 15 Werurwe 2022, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagabiye inka z’Inyambo Lt Gen Muhoozi Kainerugaba wari uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.

Perezida Kagame yagabiye uyu muhungu wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni akaba Umugaba w’Ingabo za UPDF n’Umujyanama wa Perezida mu bikorwa bidasanzwe, ubwo yamwakiraga mu rwuri rwe.

Gen Muhoozi abinyujije kuri Twitter ye, yagaragaje ko inka Perezida Kagame yamugabiye ari ikimenyetso gikomeye cy’ubucuti.

Ati: “Mu muco wacu duhuriyeho cyane mu bashumba nk’Abanyankore, Abanyarwanda, Abakarimojong, Abadinka ’Abamasai, nta kigaragaza ubucuti kirenze kubaba umuntu yakugabira inka”.

Yakomeje agira ati: “Afande Kagame yangabiye inka icumi zo mu bwoko bw’Inyambo”.

Gen Muhoozi wasoje uruzinduko rw’Iminsi itatu yagiriraga hano mu Rwanda rugamije gushakira umuti ibibazo byari byarazambije umubano w’igihugu cye n’u Rwanda, yari ari hano mu Rwanda kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru.

Uyu musirikare yavuze ko mu byo yaganiriye na Perezida Kagame harimo ibibazo bike bikigaragara mu ifungura ry’umupaka (nk’ikiguzi kiri hejuru cy’igipimo cya COVID-19), gusa ngo Perezida Kagame yamwijeje ko byose bizakemuka.

Uyu munsi, Lt Gen Kainerugaba yagize uruzinduko rwaranzwe no gusura ahantu hatandukanye mbere yo gutemberana na Perezida Kagame mu rwuri.

Yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mbere yo gusura Ingoro Ndangamateka yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Kigali Lt Gen. Muhoozi yatangaje ko ababajwe n’amateka y’ibyabaye mu Rwanda, ashimira Leta yashyizeho urwibutso ruzafasha ibisekuru by’ahazaza guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Ati: “Ndashimira ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, bwahisemo gushyiriraho urwibutso kugira ngo ibisekuru by’ahazaza bitazasubiramo amakosa y’ababibanjirije”.

Nyuma yo gusura Urwibutso n’Ingoro Ndangamateka, Lt Gen Kainerugaba yanasuye Sitade ya Arena aho yanakinnye ku mukino wa basketball…

Uruzinduko rwa Lt Gen Kainerugaba rwitezweho gukuraho ibibazo byose bya dipolomasi byaba bikirangwa mu mubano w’u Rwanda na Uganda.

Ni uruzinduko rwa kabiri ruje rukurikira urundi yagiriye mu Rwanda ku ya 22 Mutarama 2022 rwakirikiwe no gufungura Umupaka wa Gatuna wari umaze imyaka itatu ufunzwe.

Ku wa 31 Nyakanga 2011, Perezida Kagame yagabiye Museveni wari mu ruzinduko mu Rwanda, ubwo bari mu rwuri ruri mu nkengero z’Ikiyaga cya Muhazi, mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.

Icyo gihe, Perezida Museveni yari yitabiriye umuganda wo kubaka amashuri y’ibanze y’imyaka icyenda ya Nyarugunga i Kanombe; aho yanatanze umusanzu wo kuyuzuza w’ibihumbi 300$.

Mu mpera z’uwo mwaka kandi ubwo Perezida Kagame yari muri Uganda mu kiruhuko cya Noheli, na we yagabiwe na Perezida Museveni inka 20 z’amashashi yo mu bwoko bwa Ankole.

Nyuma y’igihe kirekire, Perezida Kagame yagabiye Lt Muhoozi, ikindi kimenyetso mu rugendo rwo kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda umaze igihe urimo agatotsi.

Lt Gen Muhoozi usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku Butaka, yaherukaga mu Rwanda ku wa 22 Mutarama 2022.

Nyuma y’urwo ruzinduko, Guverinoma yatangaje ko “yabonye ko hari gahunda yo gukemura ibibazo byagaragajwe n’u Rwanda ndetse n’ubushake bwa Guverinoma ya Uganda mu gushaka umuti w’ibibazo bitarakemuka,” yemeza ko umupaka uzafungurwa ku wa 31 Mutarama 2022.

Kubera amabwiriza yo gukumira icyorezo cya COVID-19, umupaka wo ku butaka wari ugifunze ku bagenzi badafite impamvu zihutirwa, kugeza ku wa 7 Werurwe ubwo imipaka yose yafungurwaga.

Lt Gen Muhoozi yaherukaga gutangaza ko nyuma y’ikiganiro yagiranye na Perezida Kagame bemeranyije ko azongera kugirira uruzinduko muri Kigali ngo bakemure ibibazo byose bikiri hagati ya Uganda n’u Rwanda.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *