Anita Pendo yahaye umugisha Ndanda (babyaranye abana babiri) n’umukunzi we bitegura ku rushinga

Ku munsi w’ejo tariki ya 5 Nyakanga nibwo hasakaye inkuru ivuga ko Ndanda wabyaranye na Anita Pendo abana ba bahungu 2 yambitse impeta umukunzi amusaba ku zamubera umugore.

Nyuma y’uko iyi nkuru yasakaye mu bitangazamakuru hano mu Rwanda abantu benshi bacitse ururondogoro bavuga byinshi byiganjemo ka Anita Pendo baba bamuciye inyuma n’ibindi bitandukanye byagarukaga kuri Anita Pendo.

Kuri uyu wa Kabiri tarikiya 6 Nyakanga 2021, mu kiganiro Magic Morning gica kuri Magic Fim umunyamakuru Anita Pendo yagize byinshi atangaza kuri iyi nkuru ndetse anasubiza abantu benshi bamwoherereje ubutumwa bwiganjemo ubwo kumwihanganisha.

Mbere y’uko Anita Pendo agira icyo avuga yabanje kuvuga ko ibyabaye nta kintu cyamutunguye dore ko yatandukanye na Ndanda mu mwaka 2018 akaba yatunguwe ahubwo no kumva abantu batari babizi agendeye ku butumwa bamwohererezaga ubutumwa bwo kumwihanganisha.

Anita kandi yanifurije ishya n’ihirwe Ndanda n’umukunzi we mu buzima bushya bitegura kuzabamo.

Mu magambo ye bwite ya Anita Pendo yagize ati: ”Nta kintu na kimwe cyantunguye! Please mumuhe amahoro, I really support him (Ndamushyigikiye rwose) mu cyemezo kiza yafashe”.

“Abantu benshi barabyarana ariko ntabwo kubyarana bivuze kubana. Nta kintu kidasanzwe cyabaye, kuba yafata umwanzuro wo gukomeza ubuzima bwe n’undi muntu ni sawa”.

“Nari mbizi ko ari kumwe n’undi muntu kuri bamwe na bamwe byababereye bishya ariko njyewe nari mbizi. Ndamwifuriza amahirwe na his wife to be (N’uwitegura kuba umugore we), bazabyare hungu na kobwa. Mbihaye umugisha kandi mbahaye umugisha”.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *