Abapolisi babiri bo mu gihugu cya Kenya bashwanye bapfa umugore bombi bari bakunze niko gufata imbunda bararasana buri wese akomeretsa mugenzi we ndetse banakomeretsa umugore wari hafi aho.
Abapolisi babiri, Festus Musyoka Kavuthi na Lawrence Muturi, bakorera ahitwa Starehe muri Kasarani bagiranye amakimbirane umwe arasa mugenzi we gusa ntibicana.
Umuyobozi wungirije wa Polisi ya Kasarani, komanda Peter Mwanzo we yahakanye ko aba bapolisi bashwanye bapfa umugore.
Ati: “Iperereza ryibanze ryagaragaje ko batapfuye umugore buri wese yari yakunze.Bagiranye amakimbirane turacyabikurikirana”.
Amakuru avuga ko PC, Musyoka yakuye mu mufuka imbunda ya pisitori arasa mugenzi we PC Muturi mu kiganza, undi nawe ahita ayikuramo nawe amurasi hafi y’ijosi.
Ibyago byakurikiyeho nuko iri sasu ryarashwe Muturi ryakomeje rirasa umugore witwa Felistas Nzisa mu nda nkuko amakuru abivuga.
Icyakora polisi nubwo yahakanye ko aba batapfuye umugore nkuko abaturage babyemeza, yemeza ko hari umuntu wa 3 bombi bashakaga wanatumye iyi mirwano ibaho.
SCPC Mwanzo yagize ati: “Iperereza rivuga ko hari umuntu wa 3 wari muri uku kurasana kw’aba bapolisi.Niwe warashe umupolisi umwe n’umugore arangije arahunga.Turi gushaka imyirondoro ye”.
Madamu Felistas Nzisa ntiyari mu itsinda ry’aba bapolisi barasanye nubwo byamugizeho ingaruka.
Ibi byabaye ku wa gatanu w’icyumweru gishize, ubwo aba bombi bari bitabiriye ibirori by’isabukuru y’umuyobozi wabo.