Ndanda wahoze akundana na Anita Pendo yambitse impeta umukobwa w’ikizungerezi bitegura kurushingana

Nizeyimana Alphonse benshi bazi nka Ndanda wabyaranye abana 2 n’umunyamakuru wa RBA akaba n’umushyushyarugamba (MC) Anita Pendo kuri iki Cyumweru tariki 4 Nyakanga 2021, yambitse impeta umukobwa bitegura kurushinga nyuma y’igihe inkuru z’urukundo rwe yarazigize ibanga rikomeye.

Ibi bibaye Nyuma y’igihe gito ahagaritse ibyo gukina umupira w’amaguru, Nizeyimana wirinze gutangaza amazina y’umukobwa bitegura kurushinga, yahamije ko umukobwa yambitse impeta ari umwe mu bo babyirukanye.

Ati: “Ni umwe mu rungano twabyirukanye ku Gisozi aho nakuriye, twakundanye kuva cyera ahubwo ni kumwe igihe kiba kitaragera ngo usobanukirwe uwawe”.

Bitewe n’ingamba zikomeye zo kwirinda Covid-19 u Rwanda rurimo, Nizeyimana yavuze ko atahita avuga gahunda ihamye y’ubukwe bwe.

Nizeyimana Alphonse Ndanda uherutse gusezera umupira kumyaka 32 yabaye umunyezamu wakinnye mu makipe akomeye nka Rayon Sports, Mukura VS, AS Kigali n’izindi.

Mu minsi ishize  aganira na THECHOICE LIVE yari yabahamirije ko ari mu rukundo nundi mukobwa ndete ko yatangiye imishinga yogukora ubukwe nuwo mukunzii we bakabana murugo nk’umugabo n’umugore.

Byavugwagako yabayarahise akomereza mu mafilime bitewe na filime ‘Intandaro y’Ikibi’ yakinnyemo, icyakora avuga ko atari ibintu agiye kugira umwuga ahubwo ahamyako yayikinnyemo ashyigikira inshuti ye.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *