Amakuru agezweho: Gen. Fred Ibingira yasimbujwe ku mwanya yarariho

Umugaba mukuru w’Inkeragutabara, Gen. Fred Ibingira yasimbujwe Maj. Gen. (Rtd) Ambasaderi Frank Mugambage wigeze guhagararira u Rwanda muri Uganda, mu buryo bw’agateganyo.

Izi mpinduka zigaragara ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo, mu mwanya (portal) wagenewe abayobozi mu ngabo z’iki gihugu, gusa ntituramenya igihe zabereyeho.

Byashoboka ko gusimbuzwa kwa Gen. Ibingira kwaba gufitanye isano n’ikosa ryo kubutahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 yigeze gufatirwamo.

Uyu musirikare yatawe muri yombi tariki ya 7 Mata 2021 nyuma y’iminsi itatu yitabiriwe umuhango wo gusaba umugeni mu Karere ka Huye warimo abantu 70, kandi na wo ubwawo utari wemewe icyo gihe.

Icyo gihe Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col. Ronald Rwivanga yatangaje ko Gen. Ibingira hamwe na Lt. Gen. (Rtd) Charles Muhire na we wari wafatiwe mu ikosa rijya gusa n’iri, bahanwa hashingiwe ku mahame ngengamyitwarire y’uru rwego.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *