Abanyarwanda babiri; Sabanitah Habimana na Augustin Habimana bakatiwe gufungwa imyaka 12 ku bwo guhamwa n’ibyaha byo kwinjira mu gihugu binyuranye n’amategeko no kwica zimwe mu nyamaswa zo muri pariki.
Aba bombi basanzwe baba ahitwa Rwamwanja mu Karere ka Kamwenge bafatiwe muri Pariki ya Katonga, bafite impongo yapfuye.
Ikigo cya Uganda gishinzwe za pariki kivuga ko aba bafashwe kuwa 28 Kamena 2021, bafite “imihoro 2, amacumu 2 n’imitego 2.”
Aba bahise bafungwa, bemera ibyaha ubwo bagezwaga mu rukiko ari narwo rwabakatiye gufungwa ndetse rubaca n’amande.