Apotre Mutabazi yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, ubusabe bw’uko Perezida Kagame yagirwa “Baba wa Taifa”.

Nyuma y’aho mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye inkuru ya Apotre Mutabazi Kabarira Maurice, aho yavugaga ko ateganya gusaba inteko ishinga amategeko kwiga ubusabe bwe bwo kugira Perezida Kagame Umubyeyi w’Igihugu (Baba wa Taifa), ubu amakuru agezweho avuga ko Apotre Mutabazi yamaze kubishyira mu bikorwa yandikira ba Perezida b’Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi asaba kwiga kuri icyo cyifuzo cye.

Mu ibaruwa ye Apotre Mutabazi ducyesha ikinyamakuru BWIZA, avuga ko atari we ushima Perezida Kagame wenyine kandi Abanyarwanda babigaragaje ubwo bagezaga ku nteko ubusabe bwo guhindura ingingo ya 101 y’itegeko nshinga kugirango yongere kwemererwa kwiyamamariza gukomeza kuyobora u Rwanda.

Avuga ko nyuma yo kongera kumutora Perezida Kagame akomeje guhesha ishema u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga, kubw’ibyo nk’”Umunyarwanda kandi w’umushakashatsi uvuga ibyo azi kandi ureba kure, akamenya icyateza imbere Abanyarwanda” yifuza ko Perezida Kagame yagirwa “Baba wa Taifa”.

Ngo ntabwo ari gucinya inkoro:

Apotre Mutabazi muri iyi baruwa kandi avuga ko ibyo avuga abivuga atarya indimi kandi atarimo gushaka amaramuko.

Ati: “Nta gucinya inkoro cyangwa kurya indimi. Ndabizi neza ko ibyo mbasaba mubifitiye ubushobozi kuko mu bindi bihugu nka Namibia byakozwe muri “Parliament Act” muri 2005”.

Uyu muvugabutumwa ukunze kutavugwaho rumwe, aho bamwe basamufata nk’umuntu wigize umuvugizi wa rubanda, abandi bagasanga nk’umuvugabutumwa aba adakwiye kugaragara muri politiki cyane, avuga ko yakoze ubushakashatsi ku bantu 1,000 agasanga “abasaga 98% bagaragaje ko byababera intsinzi y’ibihe byose byemejwe n’inteko ishinga amategeko imitwe yombi y’uko Perezida Kagame agirwa “Umubyeyi w’Igihugu”.

Iki gitekerezo cyo kuba Perezida Kagame yaba “Baba wa Taifa” ntabwo bwaba ari ubwa mbere cyumvikanye mu matwi y’Abanyarwanda kuko muri 2016 ishyaka PDI ryigeze kugikomozaho ubwo ryatangazaga ku mugaragaro ko risanga ingingo ya 101 y’itegeko nshinga ry’icyo gihe yari ikwiye guhinduka akemererwa gukomeza kuyobora igihugu.

Uwari umuyobozi Mukuru w’iri shyaka wari na minisitiri w’umutekano, Sheikh Harerimana Musa Fazil mu kiganiro yahaye itangazamakuru,

Yagize ati: “Hari Abanyarwanda benshi baba Abaperezida, buriya za Somalia zifite ba Perezida, Perezida ufite ibendera, maze abantu bagakubita fanfar agashyiraho guverinoma, aho ba Perezida barahari nta gihugu wasanga kitabona Perezida, ariko Perezida ukwiye mu bihe abantu barimo abo baba bakeya, ku Isi baba bake”.

Uyu muyobozi wa PDI yakomeje avuga ko u Rwanda rufite umubyeyi w’igihugu, wakuye igihugu mu bihe bibi bikomeye akarugira igihugu gitekanye.

Ati: “Hariho Abaperezida bitwa ababyeyi b’igihugu (Pere de la Nation, Father of the nation, Baba wa Taifa) akaza agashyiraho gahunda zituma igihugu kiba kimwe, akagiha imirongo kigenderaho, abandi bakaza gusa bashyira ibirungo kuri iyo sisiteme”.

Muri Afurika Perezida Sam Nujoma wa Namibia yagizwe Baba wa Taifa mu 2005 n’ubu aracyariho ku myaka ye 92, ndetse Kenneth Kaunda, wapfuye muri Kamena uyu mwaka ku myaka 97 yafatwaga nka “Founding Father” wa Zambia, mu gihe na Nelson Mandela benshi bamufashe nka “Tata wethu” muri Afurika y’Epfo akiriho.

Ibindi bihugu byo muri Afurika wavuga bifite “Baba wa Taifa” utagiye kure wavuga nka Tanzania na Mwalimu Julius Nyerere, muri Kenya na Jomo Kenyatta, ukajya muri Ghana na Nkwame Nkrumah.

Apotre Mutabazi ni umuvugabutumwa, umwanditsi, umujyanama mu by’imiyoborere, rwiyemezamirimo, n’ibindi.

Avuga ko yiyemeje kuba umujyanama wa rubanda kugirango rufatanye n’abayobozi (nabo bagira abajyanama) bitoreye kubaka.

Ubwo yaganiraga na BWIZA ducyesha iyi nkuru, Apotre Mutabazi yavuze ko umuyobozi nka Perezida Paul Kagame ari imbonekarimwe, akaba asanga ashobora gukoresha uburenganzira ahabwa n’itegeko nshinga kimwe n’abandi bagiye babukoresha bandikira inzego, abenshi bandikira perezidansi, agatanga nawe ibyifuzo bye.

Mutabazi akomeza asaba abantu bataragira byinshi bavuga kubanza bagakora ubushakashatsi bwa gihanga butarimo kubogama, avuga ko ku Isi hari ibihugu bigera mu 100 bifite ababyeyi b’igihugu ariko muri buri gihugu bakaba bafite uko babyita.

Ati: “Muri Kenya ni Jomo Kenyatta, bamwita Baba wa Taifa, Singapore ifite Lee kuan yew, wabaye Minisitiri w’intebe wa mbere, kandi atuma Singapore iba iyo iri yo. Rero njye nkoze ubushakshatsi nkanasesengura naje gusanga …. Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, yaratumye u Rwanda rugira ijambo mu bindi bihugu bya Afurika, bituma Umunyarwanda agira agaciro mu bindi bihugu bya Afurika, nta wundi wigeze abikora”.

Akomeza avuga ko hari aho yabonye bagira umuyobozi w’igihugu kimwe “Baba wa Taifa” yapfuye, ariko we atari byo ashaka.

Ati: “Ibyo simbyifuza, njye ndifuza ko tumugira Baba wa Taifa agihari, akayobora ari n’umubyeyi w’igihugu. Hari abantu bakwibaza… ese ibyo bisanzwe bibaho? Uwitwa Sam Nujoma aracyahari muri Namibia, yatangiye kuyobora muri 90, avaho 2005, yayoboye imyaka 15, uyu munsi Sam Nujoma aracyahari, ntabwo ari perezida ariko ni “Father of the Nation”…urumva ko n’undi muyobozi uhari, amufata nka “Father of The Nation”. Ntabwo avuga ngo kuko mbaye perezida ninjye uhindutse “Baba wa Taifa”.

Apotre Mutabazi avuga ko kugirango ibi bibeho muri 2005 Inteko Ishinga Amategeko ya Namibia yabyemeje, akaba ari yo mpamvu nawe ashaka kwandikira inteko ishinga amategeko agasaba ko ababishinzwe babyiga, byaba na ngombwa bakamuhamagara akajya kwisobanura mu nteko.

Mutabazi avuga ko hari abantu bamufata nk’umuntu ushaka imyanya muri politiki ariko atari ko bimeze.

Ati: “Iyo myanya yindi nibashaka bayireke niba banayitekereza, bamuhe ibintu bibiri muri bitanu nsaba. Bafate Nyakubahwa Paul Kagame bamugire “Father of the Nation”, icya kabiri, 2024 yiyamamaze. Mutabazi nashake ajye kuba umunyonzi!”

Yongeyeho ko agiye gukora # igira iti “Turacyamukeneye 2024,” icya gatatu asaba akaba ari uko imfura ya Perezida Kagame, Yvan Cyomoro, yakwegera urubyiruko.

Ati: “Nigeze kubona video ye arimo kuvuga ku bintu bya “entrepreneurship” mbona ni umuhanga ku rwego ntatekerezaga. Ndasaba. Ni ugusaba. Ko yakwegera urubyiruko akanarutinyura, bityo n’uruhare rw’urubyiruko dutangire turubone…”

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/45bUPa2_zPs

https://youtu.be/WfbqIQHaa8c

https://youtu.be/5hCBIj43gRE

https://youtu.be/2XX5Aa1v59o

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/Kc5CDmg7JgA

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *