Ashobora kwisanga mu ntambara n’u Rwanda? Hahishuwe icyatumye Perezida Ndayishimiye ahinduka mu kanya nk’ako guhumbya?

Evariste Ndayishimiye uzwi mu gisirikare nka ‘Général Neva’ yatangiye kuyobora u Burundi tariki ya 18 Kamena 2020. Cyari igihe kigoye kuko Abarundi bari bamaze iminsi mike bapfushije Umukuru w’Igihugu, Pierre Nkurunziza, waburaga iminsi ngo atange ubutegetsi. 

Mu butegetsi bwe, Ndayishimiye yagerageje guhindura byinshi ku Burundi bwari bumeze nk’ubwahejwe n’amahanga kuva mu 2015. Ni bwo yatangiye gukora ingendo mu mahanga, ahereye muri Tanzania, ajya Uganda, Repubulika ya Congo, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ndetse yageze no hakurya y’inyanja, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Bushinwa n’ahandi. 

Tariki ya 22 Nyakanga 2022, Ndayishimiye yasimbuye Uhuru Kenyatta ku buyobozi bukuru bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ashyikirizwa inshingano yo kuyobora gahunda yo gushakira umutekano Uurasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ayobora inama zitandukanye zamuhuje na bagenzi be. 

Ubwo hatangiraga icyiciro cya gatatu cy’imishyikirano ya Nairobi ihuza Abanye-Congo, tariki ya 28 Ugushyingo 2022, Ndayishimiye mu nshingano yari afite nk’uhagarariye EAC, yabahaye impanuro zabafasha kugera ku mutekano bifuza. 

Icyo gihe, yabwiye Abanye-Congo ko igisibuzo cy’ibibazo bafite kiri mu biganza byabo, abahamiriza ko nta muntu wo hanze wabibafashamo, kandi ko n’iyo yakwemera kubibafashamo, na we yashakamo inyungu ze. 

Yagize ati “Mumenye neza ko nimunanirwa kugabana mu buryo bukwiye umugati wanyu, uzabafasha kuwugaba azagambirira gukuraho umugabane. Mwumve ko bibareba kandi mwiyumve nk’abavandimwe bafite icyerekezo kimwe.” 

Abarebwaga n’ubutumwa bwa Ndayishimiye ni Abanye-Congo bose bamaze igihe mu makimbirane yitwaje intwaro; abagize umutwe witwaje intwaro wa M23 na bo ntibari bahejwe cyane ko barebwaga n’ibyemezo byahurije abakuru b’ibihugu bya EAC i Nairobi muri Mata 2022; ari na byo iyi mishyikirano yashingiyeho. 

Ibintu byahindutse muri Kanama 2023 ubwo Ndayishimiye yajyaga i Kinshasa, agahura na Perezida Félix Tshisekedi warahiriye kutagirana imishyikirano na M23 yita “umutwe w’iterabwoba”. 

I Kinshasa havuguruwe amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare u Burundi bwagiranye na RDC, Ndayishimiye yemerera Tshisekedi kohereza abasirikare mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, hagamijwe gufasha igisirikare cy’iki gihugu guhangana na M23. 

Nyuma y’igihe gito ku mbuga nkoranyambaga z’Abarundi biganjemo ababa mu buhungiro hacicikanye amakuru avuga ko hari abasirikare bigabye muri Batayo zitandukanye bavaga mu majyaruguru y’Uburengerazuba bw’u Burundi, bakambuka bajya mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo bambaye impuzankano y’Igisirikare cya RDC, bagakomereza mu majyaruguru. 

M23 yatanze impuruza y’uko mu basirikare bari kurwana na yo harimo Abarundi bambitswe impuzankano y’igisirikare cya RDC, gusa Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Burundi, Col Floribert Biyereke, yarabyamaganye, asobanura ko abasirikare bari muri Masisi ari abari mu butumwa bwa EAC, kandi ko bakoraga akazi kabo neza, bigendanye n’inshingano bahawe n’abakuru b’ibihugu. 

Byageze aho mu kwezi gushize M23 yereka itangazamakuru abasirikare yafatiye ku rugamba mu mujyi muto wa Kitshanga, barimo 1ére Classe Mélance Ndikumana wasobanuye uburyo we na bagenzi be bahuriye muri Batayo ya TAFOC (Task Force Congo) bageze muri Kivu y’Amajyaruguru ndetse n’umugambi bafite. 

M23 yakomeje guhangana n’uruhande rwa Leta ya RDC, mu matangazo yashyize hanze mu bihe bitandukanye, binyuze kuri Perezida wayo Bertrand Bisimwa n’abavugizi bayo, isobanura ko mu banzi hiyongereyemo abasirikare b’Abarundi. Yerekanye n’abandi yafashe, ishyira hanze n’amazina y’abofisiye bakuru yishe barimo Major Onesphore Ndayiragije na Major Pascal Ngendakumana, nyuma yo kwica Major Ernest Gashirahamwe. 

M23 yaratunguwe 

Ndayishimiye, mu biganiro byahuje abakuru b’ibihugu by’akarere, yagaragaje ko atifuza ko intambara y’Ingabo za Leta ya RDC na M23 ikomeza, ahubwo ashyigikiye ko impande zombi zijya mu biganiro. 

Kugira uruhande abogamiraho ku ziri mu makimbirane, byatunguye benshi barimo abagize ubuyobozi bwa M23, ndetse byatumye Perezida w’uyu mutwe witwaje intwaro, Bertrand Bisimwa, ajya i Bujumbura kuganira n’uyu Mukuru w’Igihugu kuri iki kibazo. 

Bisimwa, tariki ya 18 Ugushyingo 2023 ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru i Bunagana, yasobanuye iby’uru rugendo, ko atabasha gusobanura uburyo Ndayishimiye yahindutse. 

Yagize ati “Perezida Ndayishimiye yerekanaga ko yumva impamvu yacu kandi ko inzira yaharuwe na Afurika y’Iburasirazuba ari yo ikwiye. Ariko ku bw’ibyago twaje gutungurwa n’ibibera ku kibuga.” 

“Njyewe wagiyeyo [i Bujumbura] nagowe no kumva uburyo Ingabo z’u Burundi zahindutse abanzi, nagowe no kumva ukuntu u Burundi buyobora uru rugendo bwahindukiye, bukarurengaho.” 

Bisimwa yakomeje agira ati “Ntabwo umutima wanjye ubasha kumva ibyo bwadukoreye kubera ko igihe najyaga kureba Perezida w’u Burundi, nabonye asa n’umunyamahoro, asa n’ushakira akarere amahoro, ushaka guhuza abantu, ntabwo nigeze nsoma muri Ndayishimiye umugambi wo gutera M23 ariko uyu munsi naratunguwe.” 

Amasezerano ya Ndayishimiye na Tshisekedi aravugwamo ifaranga rifatika 

Hari amakuru aturuka mu Barundi no mu Banye-Congo avuga ko RDC yishyuye u Burundi amadolari menshi ku bw’aya masezerano y’ibihugu. 

Hashingiwe kuri aya masezerano y’impapuro enye, byari biteganyijwe ko buri musirikare w’u Burundi uri muri RDC azajya ahembwa amadolari 5000 ku kwezi, uwagiye ku rugamba akongererwaho agahimbazamusyi k’amadolari 200. 

Aya mafaranga ngo yateje ikibazo hagati y’abasirikare bato b’Abarundi n’ababayobora kuko mu gihe bamaze i Masisi batishyurwa angana n’ayo bemerewe, hashingiwe kuri aya masezerano. 

Umurundi Pacifique Nininahazwe uzwiho gutangaza amakuru yizewe yo mu nzego zitandukanye z’u Burundi, tariki ya 22 Ugushyingo 2023, yatangaje ko abasirikare bato bari guhembwa amadolari 50, su-ofisiye agahembwa 60, ofisiye muto agahembwa 90, ofisiye mukuru agahembwa 100. 

Bamwe mu basirikare b’u Burundi boherejwe i Masisi banze kujya ku rugamba kuko ngo ntibazi impamvu barwanira, kandi banahembwa intica ntikize. Biravugwa ko ababarirwa mu magana basubijwe i Bujumbura, bajyanwa mu rwego rw’iperereza kugira ngo bisobanure. 

Ashobora kwisanga mu ntambara n’u Rwanda? 

Umuyobozi w’Ubutumwa bwa Loni mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), Bintou Keita, yatangaje ko umwuka mubi ukomeje kwigaragaza hagati y’u Rwanda n’icyo gihugu ushobora kuvukamo intambara iyogoza akarere. 

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere mu kanama k’Umutekano ka Loni ubwo hasuzumwaga ibijyanye n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo n’aho MONUSCO igeze ivana ingabo zayo muri Congo nk’uko byemejwe. 

Bintou Keita yavuze ko umwuka umeze nabi muri Congo mbere y’iminsi mike ngo habe amatora ya Perezida, by’umwihariko kubera imirwano ihuje ingabo za Leta na M23. 

Keita yavuze ko igiteye inkeke ari umubano w’u Rwanda na Congo ukomeje kwangirika bitewe n’iyo ntambara, aho Congo ishinja u Rwanda gufasha M23, rukabihakana ahubwo rukayishinja gukorana na FDLR. 

Yagaragaje ko uwo mwuka uganisha habi umubano w’ibihugu byombi ku buryo hashobora kuvamo intambara irimo n’u Burundi. 

Ati “ Umwuka mubi hagati ya RDC n’u Rwanda warushijeho kwiyongera, ibintu byongera ibyago byo guhangana gisirikare ndetse hakaba hakwinjiramo n’u Burundi.” 

Keita akomoje ku Burundi nyuma y’iminsi bushinjwa kurwana ku ruhande rw’ingabo za Congo hamwe n’indi mitwe nka FDLR, bagamije gusubiza inyuma M23. 

Nubwo Congo n’u Burundi batabyemeza cyangwa ngo babihakane, hashize iminsi hagaragazwa amafoto ya bamwe mu basirikare b’u Burundi bafashwe cyangwa biciwe ku rugamba na M23. 

Hari n’amajwi y’abasirikare b’u Burundi muri Congo yumvikanisha ko boherejweyo batabyishimiye, ku buryo ibibazo byose byashwanisha u Rwanda na Congo, byanze bikunze n’u Burundi bwabyisangamo. 

Hashize iminsi kandi ubutegetsi bwa Congo bwigamba ko bushaka gushoza intambara ku Rwanda bagakuraho ubuyobozi buhari, Tshisekedi we yivugiye ko azafasha uwo ari we wese uzagaragaza ko ashaka guhirika ubutegetsi mu Rwanda. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *