Umukambwe Pasiteri Ezra Mpyisi uri mu nararibonye u Rwanda rusigaranye arifuza gupfa. Video

Umukambwe Pasiteri Ezra Mpyisi uri mu bavugabutumwa bakunzwe cyane mu Rwanda arifuza kwipfira nyuma yo kumara amezi agera kuri atandatu mu buribwe butamworoheye. 

Uyu Musaza ubwe niwe witangarije ko gupfa ari byo yifuza n’ubwo ngo abamukunda bo batanezezwa n’iyo nkuru biramutse bibaye.  

Ibi akaba yabigarutseho mu butumwa bwanyujijwe ku muyoboro wa YouTube wamwitiriwe ubwo yanyomozaga ibihuha bimaze iminsi bihwihwiswa ku mbuga nkoranyambaga bivugwa ko yaba yapfuye. 

Mpyisi yagize ati “Nanjye byangezeho, ndavuga nti ese ko mbibonye mba nduhutse, Nababara? Navuze nti iyo aba impamo (Amakuru amubika). Ariko abakunzi banjye bo ntibashaka iyo mvugo, barashaka ko nkomeza kubaho ariko ndababaye.” 

Ati “Amezi atandatu nterurwa ni igihe kirekire, amezi atandatu ndibwa. None rero abo baravuga ngo nitabye Imana, Ndacyariho nimundebe.”  

“Nafunze n’ikaruvate ariko ntifata kuko umubiri wabaye amagufa gusa, ariko napfuye kugerageza ngo nterekeere ibyo najyaga nkora nkiri muzima.”  

“Ni uko. None birambereye ngaho nimundebe, ni njye ubabwira si umuzimu we. Ni njyewe ubabwira ko nkiri muzima ko nkiriho, ko nkihumeka.” 

Ezra Mpyisi ni umwe mu bantu bakuze cyane bari mu gihugu cy’u Rwanda akaba ari umwe mu nararibonye u Rwanda rusigaranye, yavutse tariki ya 19 Gashyantare 1922, bivuze ko akabakaba mu myaka 102 y’ubukuru. 

Yavukiye mu karere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda i Bwami. Ni umuvugabutumwa mu Itorero ry’Abadiventisite b’Umunsi wa Karindwi. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *