Uwahoze ari umudozi w’inkweto wiswe ‘Umugabo wa mbere mubi mu ku isi’ yongeye kuba Papa ku nshuro ya munani.
Godfrey Baguma w’imyaka 47 y’amavuko ukekwaho kuba arwaye indwara idasanzwe, kandi itazwi, n’umugore we Kate Namanda w’imyaka 30 bakiriye umwana wabo w’umukobwa.
Baguma yatsindiye igikombe kitari cyiza muri 2002, nyuma yo kwinjira mu marushanwa yo gushaka amafaranga ku muryango we utari ufite amafaranga.
Mbere y’uko ashyingiranwa na Kate, Godfrey yabyaye abana babiri n’umugore we wa mbere – ariko umubano wabo warangiye ubwo yamufata ari kumuca inyuma n’undi mugabo.
Mu gusobanura uburyo yashatse Kate ku ikubitiro, Godfrey yabwiye KFM ati:
“Nabanye na we imyaka ine mbere y’uko abantu be bamenya aho ari. Sinifuzaga ko bambona kugeza tubyaye umwana kuko rwose bari kumugira inama yo kundeka”.
” Yansize afite inda y’amezi atandatu ariko ndatekereza ko nyuma yemeye ibyo, kuko yagarutse nyuma y’amezi abiri”.
Namubwiye ko ntahisemo kureba uko nkora kandi ko niba yumva ndi umutwaro kuri we, afite uburenganzira bwo kundeka.
Abo bombi bashakanye muri 2013, ubu bafite abana batandatu – nyuma yuko umwana wabo wa mbere avutse mu 2008.
Avuga ku rukundo rwabo, umugore we Kate yagize ati:
“Numara kubona umugabo ubona ko akubereye, ntukumve ibyo abandi bavuga. Kurikiza umutima wawe. Amafaranga no kugaragara ku mubiri ntibigomba kuba ikibazo”.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.