Iminsi y’akazi mu Bubiligi igiye kugirwa ine mu cyumweru

Guverinoma y’u Bubiligi irateganya kwemeza itegeko rigomba gukoreshwa mu gihugu hose rigena ko iminsi y’akazi igomba kuba ine mu cyumweru aho kuba itanu nk’uko byari bisanzwe.

Byitezwe ko iri tegeko rishobora gushyirwaho mu cyumweru gitaha, aho rigamije gufasha abakozi bo mu Burayi kugira ngo boroherwe no gukorera muri iki gihugu.

Muri Iceland uyu mwaka naho bagerageje gushyiraho iri tegeko gusa byatumye mu bakozi 10, icyenda muri bo biba ngombwa ko bavugurura amasezerano y’akazi yabo kugira ngo amasaha bakoraga agabanuke.

Muri Espagne na ho hashize igihe sosiyete zimwe na zimwe ziri kugerageza iyi gahunda yo gukora nibura amasaha ane mu cyumweru.

Gusa u Bubiligi nubwo buteganya gushyiraho iminsi ine y’akazi mu cyumweru, buzongera amasaha umukozi yakoraga ku munsi kugira ngo abone undi munsi umwe w’ikiruhuko.

Burateganya kugumishaho amasaha ari hagati ya 38 na 40 mu cyumweru ku bakozi bahoraho ahubwo ayo umuntu yakoraga ku munsi akongerwa akaba 9,5 nk’ingurane yo kugira ngo abakozi babone umunsi umwe w’ikiruhuko.

Ubusanzwe mu Bubiligi, amasaha y’akazi ku munsi yari 7,6.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *